Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Abaturage barenga ibihumbi 520 b’i Rubavu bamaze kugezwaho amazi meza

EMMY 0

 


Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ko abaturage 520.988 bamaze kugezwaho amazi meza, bivuze ko bageze ku gipimo cya 95.79% cyo kuyegereza abaturage bose bangana na 548.683.


Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaruka ku igenamigambi ry’amazi, isuku n’isukura, igaragaza ko muri Kamena 2012, Akarere ka Rubavu kari ku gipimo cya 42.3% mu kugeza amazi meza ku baturage.


Kashyize imbaraga muri ibi bikorwa mu kwegereza abaturage amazi meza ndetse mu Ukuboza 2013 kagera kuri 70.5%, mu Ukuboza 2015 bagera kuri 77.1%.


Muri iyi myaka Leta yakoresheje arenga miliyari 20 Frw mu mishinga itandukanye irimo no kwagura Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira rukagera ku bushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 23 z’amazi ku munsi.


Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanzenze mu babwiye IGIHE ko bashimira Leta yabagejejeho amazi bajyaga gushakira ikantarange.


Ibi babigarutseho ubwo abaturage basaga 5000 bo mu tugari twa Nyamirango na Nyamikongi bashyikirizwaga umuyoboro w’amazi n’ivomo rusange bubakiwe na Karasira Jean Bosco, wahavukiye ariko kuri ubu akaba atuye mu Murenge wa Gisenyi.


Senzoga Innocent wo mu Kagari ka Nyamirango ati “Ntabwo twagiraga amazi, ariko ubu mfite ‘robine’ iwanjye mu rugo, mu gihe twakoreshaga isaha irenga tugera ku ivomero rusange.”


Nyirabavakure Damaris ati “Amazi twayabonaga bitugoye, ariko umuturage mwiza twabyaye ayatuzaniye hafi, abana bakererwaga ishuri bagiye kuyashaka ubu bazajya bazinduka nk’abandi.”


Karasira Jean Bosco wubatse uyu muyoboro w’amazi n’ivomo rusange yabwiye IGIHE ko kubakira abaturage ivomo n’umuyoboro byaturutse ku kuba abo yabikoreye bose bararuhanye na nyina kuvoma kure.


Ati “Umubyeyi wanjye atuye hano, ndetse natekereje kumuzanira amazi wenyine nsize abaturanyi baruhanye na we nsanga ntacyo naba mfashije Leta. Abaturage bari baratanze ubutaka nanjye nkurura umuyoboro w’amazi, nubaka n’ivomo kugira ngo boroherwe, kuko ahafi bavomaga bakoreshaga kilometero 2.5 kugenda gusa.”


Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique mu kiganiro na IGIHE yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2025/26 bari barahize kwegereza amazi meza imiryango 1.200 ariko bamaze kurenza uyu mubare.


Ati “Ubu nubwo dusigaje amezi atatu tumaze kugera ku miryango 1.860 kandi tubikesha uruhare rw’abafatanyabikorwa n’imishinga ya Leta.”


Akomeza avuga ko nta gihindutse mu 2029 abatuye aka Karere bose bazaba bagerwaho n’amazi meza, abafatanyabikorwa nibakomeza kubigiramo uruhare.


Imibare igaragaza ko mu 2017 ingo 106.584 zo mu Karere ka Rubavu ari zo zagerwagaho n’amazi meza, zingana n’igipimo cya 85.9%. Ubu ingo z’aka karere zigerwaho n’amazi zigeze ku 118.856, ibingana na 95.79%.


Abaturage barenga ibihumbi 520 b’i Rubavu bamaze kugezwaho amazi meza

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.