Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Katanga: Havutse umutwe witwaje intwaro, usaba abasirikare kuwiyungaho

EMMY 0


Mu gice cyahoze ari intara ya Katanga havutse umutwe witwaje intwaro wa MDKC (Mouvement Debout Katanga pour la Libération du Congo), usaba abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakandamijwe kuwiyungaho kugira ngo ukureho ubutegetsi.


Mu butumwa bw’amashusho, MDKC yatangaje ko kuva Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yajya ku butegetsi mu 2019, iki gihugu cyagize uruhuri rw’ibibazo birimo ifungwa ry’abanyapoliti ndetse n’abasirikare bavuye mu ntambara yo mu burasirazuba bw’igihugu, abandi barahunga.


Uyu mutwe watangaje ko Abanye-Congo bavuga Igiswahili bakomoka mu ntara ziri mu yahoze ari Katanga bibasiwe cyane na Leta cyangwa abo ishyigikiye, bamwe baricwa, abandi barafungwa.


Wasobanuye kandi ko umutungo kamere wa Katanga ukomeje gusahurwa n’abo muri Leta cyane cyane abo mu muryango wa Perezida Tshisekedi ndetse n’abo mu ishyaka rye, bityo ko ufite intego yo guhagarika ibyo byose.


MDKC yagize iti “Twafashe icyemezo cyo guhagarika ubutegetsi bwa Félix Tshilombo dukoresheje inzira zose ziteganyijwe n’amategeko buri gukoresha imbaraga kugira ngo dutabare Katanga na Congo.”


Uyu mutwe waboneyeho gusaba abasirikare batotejwe bakanatukwa, guhera ku bato kugeza ku bajenerali, ndetse n’abaturage muri rusange ko bawiyungaho nta kuzuyaza, uti “kugira ngo tubohore Katanga na Congo ubutegetsi bw’igitugu”.


Amakuru aturuka muri Katanga yemeza ko uyu mutwe washinzwe tariki ya 21 Gashyantare 2026. Leta ihamya ko uyu mutwe ukorera muri Pariki y’Igihugu ya Upemba, ahaherera mu gace ka Lusinga.


Leta ya RDC igaragaza ko MDKC ishobora kuba ifitanye isano n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo na Mai Mai Bakata-Katanga uharanira ubwigenge bwa Katanga.


Umutwe wa MDKC washinzwe muri Gashyantare 2026

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.