
Abashinjacyaha bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari gukora iperereza kuri Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, kugira ngo bamenye niba agira uruhare mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Kuri uyu wa 20 Werurwe 2026, ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko abashinjacyaha bo muri Manhattan na Brooklyn ari bo bari gukora iperereza kuri Perezida Petro, bifatanyije n’abazobereye mu gukurikirana ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ku wego mpuzamahanga.
Aba bashinjacyaha bari gusuzuma kugira ngo barebe niba Perezida Petro yarahuye n’abacuruza ibiyobyabwenge cyangwa se niba ibikorwa bye byo kwiyamamaza byatewe inkunga n’abo bantu.
Abahaye iki kinyamakuru amakuru basobanuye ko iri perereza rikiri ribisi, bityo ko bataramenya niba bizagaragara ko hari impamvu zikomeye zatuma akekwaho ibi byaha, bigashingirwaho mu kugeza ikirego mu rukiko.
Muri Mutarama 2026, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yibasiye cyane Petro amushinja kugira uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Hari ubwo yamwise ‘umurwayi’ ukunda kugurisha Cocaïne muri Amerika.
Perezida Trump yatangaje ko nyuma y’aho ingabo za Amerika ziteye Venezuela, zigashimuta Nicolas Maduro wayiyoboraga ashinjwa uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, Petro agomba kwirinda cyane kugira ngo na we atazafatwa.
Inshuro nyinshi, Perezida Petro yahakanye kugira uruhare muri ibi bikorwa, asobanura ko ubutegetsi bwe bwaciye ihingwa rya ‘Coca’ itunganywamo ‘Cocaïne’ kandi ko yategetse igisirikare guhangana n’abacuruza ibiyobyabwenge bitwaje intwaro.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko nta kigaragaza ko ibiro bya Perezida wa Amerika bifite uruhare mu gutangiza iri perereza kuri Petro ariko gihamya ko izindi nzego zirimo urushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’urw’umutekano w’imbere ziri kubigiramo uruhare.

Perezida Gustavo Petro ari gukorwaho iperereza n'abashinjacyaha bo muri Amerika
