Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza itsinda riyobowe na Francine LeFrak

EMMY 0

 


Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza itsinda riyobowe na Francine LeFrak washinze Francine LeFrak Foundation y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye iri tsinda ku meza basangira ifunguro rya Saa Sita nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryabitangaje ku mugoroba wo ku wa 20 Werurwe 2026.


Iri tsinda riyobowe na Francine LeFrak rigizwe n’abageze mu Rwanda bwa mbere rigeze mu Rwanda.


Barimo abayobozi mu nzego zirimo uburezi, ibijyanye n’imitungo itimukanwa, amategeko, ubugeni, imari, itangazamakuru, ikoranabuhanga n’abakora imirimo ijyanye n’ubugiraneza.


Itangazo Village Urugwiro yashyize ku mbuga nkoranyambaga rirakomeza riti “Basuye u Rwanda aho bagamije kumenya neza mu buryo butomoye amateka yaruranze, ibyaranze urugendo rwo kwiyubaka rwaranze Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iterambere ry’abaturage ndetse n’ubuyobozi budaheza.”


Francine LeFrak Foundation ni umuryango wiyemeje guteza imbere imibereho y’abantu batandukanye mu kurwanya ubukene bukabije. Unafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’abo mu butabera.


Uyu muryango washinzwe mu 2009 buri mwaka ufasha abagore babarirwa mu bihumbi. Ushora imari mu mishinga itandukanye irimo kubakira abantu ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi mu by’imari, ubucuruzi, ibijyanye n’ikoranabuhanga na mudasobwa, ubukorikori n’ibindi.


Uyu muryango kandi utanga inkunga z’amafaranga agamije gufasha abagore guhangana n’imbigamizi zituma batagera ku ntsinzi bifuza.


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza itsinda riyobowe na Francine LeFrak


Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame baganira n'umwe mu bagize itsinda riyobowe a riyobowe na Francine LeFrak riri mu Rwanda


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye itsinda riyobowe na Francine LeFrak


Perezida Kagame aganira n'abayobozi mu nzego zitandukanye bari mu itsinda riyobowe na Francine LeFrak

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.