
U Bwongereza bwisobanuye kuri Iran yabushinje gufasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyigabaho ibitero, buvuga ko butijanditse byuzuye mu ntambara.
Iran yaburiye u Bwongereza, ibubwira ko kwemerera Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukoresha ibigo bya gisirikare byabwo, ari ukwijandika mu ntambara byeruye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yahamagaye mugenzi we w’u Bwongereza, Yvette Cooper, amubwira ko ubufasha ubwo ari bwo bwose bazaha Amerika, bizatuma intambara ijya ku rundi rwego.
Araghchi yashinje u Bwongereza n’ibindi bihugu byo mu Burayi kubogamira ku bushotoranyi bwakozwe na Amerika na Iran.
Bivugwa ko mu kiganiro aba baminisitiri bagiranye yanenze u Bwongereza kuba butaranenze Israel yagabye ibitero ku kigo cy’ibikomoka kuri peteroli kiri ku butaka bwa South Pars .
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza byagaragaje ko butigeze bwinjira byuzuye mu ntambara nk’uko umuvugizi w’ibi biro yabigarutseho.
Ati “Uruhande rwacu rurumvikana. Ntabwo twigeze tugira uruhare mu bitero bibanza byagabwe kuri Iran kandi ntabwo twigeze twijandika mu ntambara byuzuye.”
Yakomeje ati “Ubufasha twahaye Amerika bwo gukoresha ibigo byacu bya gisirikare ni ubwo kwirinda n’ubwo gusubiza ibitero bya Iran bikomeje ariko bufite aho bugarukira. Ntitwahwemye kugaragaza ko ubu ari bwo buryo bwo guhangana n’ibibazo by’ingenzi no kuzahura inzira ya dipolomasi.”
Intambara Iran yashojweho na Amerika na Israel ku wa 28 Gashyantare 2026. Ni intambara yinjiye mu cyumweru cya kane. Imaze kugwamo abakabakaba 1400 bo muri Iran barimo abayobozi batandukanye b’iki gihugu bayobowe na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza yagaragaje ko igihugu cyabo kitazijandika mu ntambara ya Iran byeruye
