Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Ecofleet Solutions yashyize umucyo ku kibazo cy’abashoferi 18 yirukanye burundu, iburira abandi 25

EMMY 0


 Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions cyatangaje ko abashoferi 18 batwaraga bisi mu Mujyi wa Kigali giherutse kwirukana burundu byatewe n’imyitwarire mibi kandi ko batabujijwe gushaka akazi ahandi nk’uko babivuga.


Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Ecofleet Solutions yirukanye abashoferi 18 bakorera ibigo igenzura bitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, bazira imyitwarire mibi.


Nyuma y’uko birukanywe abo bashoferi baganiriye na TV 1 bagaragaza ko amakosa bazize yaremerejwe ndetse ko ikibabaje kurusha ibindi ari uko batemerewe kwaka akandi kazi k’ubushoferi.


Ikindi banenga kuri icyo cyemezo ni uko birukanwe badahawe integuza ndetse n’imperekeza nk’abandi bakozi basanzwe bakorera ku masezerano y’akazi.


Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yabwiye IGIHE ko icyo kigo ubwo cyinjiraga mu bwikorezi rusange cyagiranye amasezerano n’ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange akubiyemo n’ibyo abashoferi bagomba kubahiriza kandi impande zose zibishyiraho umukono.


Ati “Ayo masezerano harimo uko abashoferi bafashwe mu kazi ndetse n’imyitwarire yabo. Amasezerano rero ntitwayagiranye n’abashoferi ubwabo ahubwo yaciye ku bigo bakorera noneho ibyo bigo aba ari byo tugirana amasezerano.”


Yakomeje ati “Hari ibyo twari tuzi bikorwa n’abashoferi birimo ubujura, imyitwarire idahwitse, kubwira nabi abagenzi, amakosa yo mu muhanda, ibisindisha n’ibindi bibi. Amasezerano twagiranye na biriya bigo ateganya ko ibyo nta mushoferi wabo ugomba kubikora kandi harimo ingingo ivuga ko nta n’umwe uzakora ku modoka ya Ecofleet atabyemeye ngo abisinyire.”


Ayo masezerano kandi ateganya ko ibyo utazabyubahiriza azajya ahabwa ibihano birimo guhanwa no kwirukanwa burundu.


Ecofleet na yo ku bijyanye n’imibereho myiza y’abashoferi yabazamuriye imishahara ku buryo abari bagihembwa mu bihumbi 120 Frw bahawe ibihumbi birenga 200 Frw ku kwezi.


Ecofleet Solutions kandi yasabye ibyo bigo bitwara abagenzi kugena ikiruhuko cy’iminsi ibiri mu cyumweru ku bashoferi ndetse n’ikiruhuko cy’umwaka, hahagarikwa ikibazo cy’imishahara yatindaga n’ibindi byo kunoza imibereho yabo.


Guhemba abashoferi kandi byahise bijya mu maboko ya Ecofleet kuko ari yo yishyurwa amafaranga y’ingendo abantu bakora muri Kigali.


Ecofleet Solutions ikora raporo ya buri cyumweru ikayishyikiriza ibigo bitwara abagenzi ku makosa abashoferi babo bagaragayemo ngo babakebure cyangwa babahane.


Amakosa yatumye abagera kuri 18 birukanwa arimo kwishyuza abagenzi mu ntoki kandi bagomba gukoresha amakarita, kubishyuza amafaranga y’imizigo kandi muri Kigali bibujijwe, kubabwira nabi n’andi anyuranye kandi abirukanwe bari bayakoze inshuro zirenze imwe.


Rukera ati “Ayo makosa twagiye tuyabwira bya bigo tukabereka n’ibimenyetso tuti umushoferi wanyu uyu n’uyu wari uri kujya mu cyerekezo runaka yakoze iri kosa mu modoka runaka. Hari ibigo byagiye bigira icyo bibikoraho bikabafatira ibihano byihuse ibindi ntibyagira icyo bibikoraho.”


“Nyuma y’ukwezi n’igice rero twabonye bihagije tubwira ibyo bigo ko tutakomeza gukorana n’abo bantu batwiba kuko ayo mafaranga baba bibye ari aya Leta. Ayo mafaranga ni yo dukuramo ayo akodesha imodoka zimwe, agura mazutu, abishyura n’ibindi.”


Rukera yavuze ko abo bashoferi aho birukanywe burundu ari mu gice kigengwa na Ecofleet Solutions kuri bisi za Jali Transport, Ritco, KBS na Royal Express muri Kigali no mu nkengero.


Ni ukuvuga ko abo bashoferi bemerewe gusaba akazi ahandi hatari aho.


Ikijyanye no kubirukana nta nteguza, Rukera yavuze ko atari byo kuko ibigo bibakoresha babihaye raporo zabo kenshi naho iby’imperekeza byo bikaba bireba amasezerano baba baragiranye n’ibyo bigo bakorera atareba Ecofleet Solutions.


Rukera yongeyeho ko kandi hari abandi bashoferi barenga 25 bari kwigwaho na bo bashobora kwirukanwa ndetse agaragaza ko kwirukana abakora nabi nta cyuho biteza kuko abashaka akazi bahari kandi ko uwo mwuga ari byo bizawuvugurura.


Ati “Dushaka kubaka umwuga w’ubushoferi w’abantu bafite ubushobozi ariko bafite n’imyitwarire myiza batirirwa basa nabi bashwana n’abagenzi. Uzaba umwuga wiyubashye ushobora kureba no ku mashuri umuntu yize kandi ugatunga nyirawo.”


Yasoje agaragaza kumva ko umushoferi agomba gutahana 5.000 Frw cyangwa 10.000 Frw yakuye mu mizigo yishyuje bitemewe kuko baba biba Leta kandi barongerewe umushahara.


Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin yashyize umucyo ku kibazo cy’abashoferi 18 iherutse kwirukana burundu

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.