Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Bashatse kurasa umurambo we: Akagambane k’abo kwa Habyarimana kuri Uwilingiyimana Agathe

EMMY 0

 


Guhera mu ijoro rya tariki ya 6 Mata 1994 ubwo indege ya Habyarimana Juvénal yaraswaga na we akahaburira ubuzima, abo mu muryango we bari bafite umujinya w’umuranduranzuzi, bashakisha impande n’impande abo bakwica mu rwego rusa no kwihorera.


Muri Nzeri 2004, umutangabuhamya w’ingenzi wagizwe ibanga kubera umutekano we, yabwiye Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) ko yaganiriye na Pasteur Musabe wayoboraga Banki Nyafurika y’u Rwanda (BACAR), amumenyesha ko mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira uwa 7 Mata, abo kwa Habyarimana baraye bakoze urutonde rw’abagombaga kwicwa.


Musabe wari murumuna wa Col Théoneste Bagosora yasobanuye ko umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga, umukobwa we witwa Jeanne, Protais Zigiranyirazo na Maj Protais Mpiranya bateguranye urutonde rw’abanyapolitiki bagombaga kwicwa barimo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, Landouald Ndasingwa, Frédéric Nzamurambaho n’abandi.


Yabwiye umutangabuhamya ko Zigiranyirazo wari muramu wa Habyarimana (musaza wa Kanziga) yasabye Maj Mpiranya kohereza abasirikare bo mu mutwe warindaga Umukuru w’Igihugu (GP) kwica abantu bose bari ku rutonde, barimo Uwilingiyimana.


Tariki ya 22 Kamena 1994, Uwanyirigira Jeanne na Uwimbabazi Marie Claire bari abakobwa ba Dr. Emmanuel Akingeneye wari umuganga bwite wa Habyarimana, babwiye Ubushinjacyaha bwa gisirikare bw’u Bubiligi ko ubwo indege yaraswaga, umuvandimwe wabo witwa Alphonsine yari mu rugo rwa Pasteur Musabe wabaga mu ishyaka rya CDR.


Bavuze ko Alphonsine yaraye atashye ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga, bahamagara Ambasaderi w’u Rwanda i Dar es Salaam, abamenyesha ko Dr. Akingeneye yari muri iyo ndege.


Ubuhamya bwabo bugira buti "Ahagana saa moya z’igitondo cya tariki ya 7 Mata 1994, aba-GP baje kudufata kugira ngo twerekane umurambo wa Papa. Ubwo twagendaga, twumvise urusaku rw’imbunda. Adjudant Turatsinze twari kumwe yadusabye kudahangayika, ko bari kurasa inzu ya Agathe [Uwilingiyimana] kugira ngo adacika.”


Abakobwa ba Dr. Akingeneye basobanuye ko Aba-GP babagejeje i Kanombe kwa Habyarimana mu ma saa mbiri y’igitondo cy’uwo munsi, bahasanga benshi bo mu muryango w’uwari Umukuru w’Igihugu, umugore wa Ambasaderi Juvénal Renzaho n’abandi.


Basobanuye ko uwo munsi abo mu muryango wa Habyarimana barimo na bashiki be bari ababikira bishimye cyane ubwo Kanziga yamenyeshwaga kuri telefone inkuru zikurikiranya z’urupfu rw’abataravugaga rurmwe n’ubutegetsi, guhera kuri Uwilingiyimana.


Ubu buhamya buvuga ko mu gihe barizwaga n’umurambo wa Dr. Akingeneye babonaga mu ibaraza ryo kwa Habyarimana, Kanziga yarababujije, ababwira ko ahubwo bagomba gufata imbunda nk’umuhungu we, Jean-Luc, wagendagendaga aho afite imbunda ya ‘R4’ kugira ngo bifatanye n’Interahamwe kwica.


Abakobwa ba Dr. Akingeneye babwiye Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi ko ubwo bajyanaga umurambo w’umubyeyi wabo mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kanombe, Dr. Laurent Baransaritse wabiyoboraga yategetse ko umurambo wa Uwilingiyimana ushyirwa mu kindi cyumba.


Basobanuye ko bumvise Jean-Luc Habyarimana avuga ko yashatse kurasa umurambo wa Uwilingiyimana, ariko ko bashingiye ku makuru bafite, uyu muhungu wa Habyarimana atawurashe.


Uwilingiyimana Agathe yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga 1993 kugeza ku munsi yiciweho. Yahawe iyi nshingano nyuma yo kuba Minisitiri w’Uburezi, umwanya yagiyeho nk’umuyoboke w’ishyaka MDR ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana.


Mu gihe Uwilingiyimana yari Minisitiri w’Uburezi, yarwanyije politiki y’iringaniza rishingiye ku moko yatumye abana benshi b’Abatutsi bari abahanga bava mu mashuri, ibyatumye abenshi bo muri MRND bamurwanya n’imbaraga nyinshi kuko bamufataga nk’umwanzi.


Mu nama yabereye i Kigali, ubwo Uwilingiyimana yari Minisitiri w’Intebe, Habyarimana yamubwiye ati “Wa mugore we”, amusubiza ko atagomba kumuhamagara uko kuko atari umugore we. Ayo magambo yarakaje Kanziga n’abandi bo mu muryango we.


Agathe Uwilingiyimana yishwe mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994



Urupfu rwa Agathe Uwilingiyimana rwateguwe n'abo mu muryango wa Habyarimana


Jean-Luc yavuze ko yashatse kurasa umurambo wa Uwilingiyimana akoresheje imbunda ya R4

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.