Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Guverineri Mugabowagahunde yasabye umusanzu wa kaminuza mu kurwanya igwingira

EMMY 0


 Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko ubushakashatsi bukorerwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi, amashyamba no gutunganya ibiribwa (UR-CAFF) iherereye mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, bushobora kwifashishwa mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi muri aka gace.


Yagaragaje ko kuba iyi kaminuza iherereye muri iyi Ntara y’Amajyaruguru bikwiriye no kugira uruhare mu kugabanya ikibazo cy’ingwingira ry’abana binyuze mu bushakashatsi butandukanye bukorerwamo.


Ibi yabigarutseho ku wa 18 Werurwe 2026, ubwo abanyeshuri bahanze ibishya bagendeye ku masomo bungukiye muri Kaminuza ya UR-CAFF, babimurikaga.


Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko iyi kaminuza ikwiriye gukorana n’abayituriye, ikabafasha gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije.


Ati “Ubushakashatsi bukorwa na kaminuza turabukeneye, ibyo mwagezeho dushobora kubimenya kugira ngo bidufashe kongera umusaruro w’ubuhinzi i Busogo.”


“Umurenge wa Busogo ukwiriye kuba uri imbere y’utundi turere kubera ko dufite kaminuza hafi yacu rero twifuza ko ubushakashatsi mukora bukwiriye kuzajya busubiza ibibazo dufite.”


Yavuze ko iyi Kaminuza ikwiriye gukora ubushakashatsi bumenya impamvu Intara y’Amajyaruguru ikungahaye ku musaruro w’ubuhinzi ikaba ifatwa nk’ikigega cy’igihugu, ikomeza kuba imwe mu za mbere zifite abana benshi bagwingiye.


Ati “Mukwiriye gukora ubushakashatsi mureba ese biterwa n’iki byaba ari ukubera kutarya indyo yuzuye, uburangare cyangwa ibindi bishobora kubitera.”


Kuri ubu Akarere ka Gicumbi ni ko kari imbere mu kugira imibare y’abana bagwingiye, aho bari ku kigero cya 38,8%.


Akarere ka Burera kari ku kigero cya 36,7%, Akarere ka Musanze kari kuri 31,9%, Akarere ka Rulindo kari kuri 27,9%, naho Akarere ka Gakenke kari kuri 26%.


Ku rwego rw’Igihugu, Ubushakashasti bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7, bw’umwaka wa 2025 bwagaragaje ko igipimo cy’igwingira mu bana cyageze kuri 27% mu 2025, kivuye kuri 33% mu 2020.


Guverineri Mugabowagahunde yasabye umusanzu wa kaminuza mu kurwanya igwingira

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.