Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Goma: Ingabo za RDC zashatse kwica abayobozi ba AFC/M23, Umufaransakazi ahasiga ubuzima

EMMY 0


Mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2026, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye igitero cya drone mu gace ka Himbi gaherereye mu mujyi wa Goma, cyari kigamije kwica abayobozi benshi bo mu ihuriro AFC/M23.


Amashusho yatangajwe agaragaza inzu yangijwe bikomeye na drone, ikigurumana. Amakuru aturuka i Goma avuga ko Leta ya RDC yakekaga ko iyi nzu y’Umubiligi witwa Pascal yararagamo bamwe mu bayobozi ba AFC/M23.


Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abantu batatu bapfiriye muri iki gitero barimo umunyamahanga ukorera umuryango mpuzamahanga.


Kanyuka yasobanuye ko umwe mu bapfiriye muri iki gitero ari Umufaransakazi witwa Carine Buisset wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, i Goma.


Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ingabo za Leta ya RDC, yinubira ko zikomeje kurenga ku gahenge.


Bisimwa yagize ati "Uru rugomo Kinshasa yongeye kudukorera buri muri gahunda yayo yo kurenga ku gahenge burundu, no guceceka gutangaje kw’abafatanyabikorwa muri gahunda y’amahoro."


Muri iki gitondo, ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, zageze kuri iyi nzu, zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru menshi kuri iki gitero.


Leta ya RDC yagaragaje ko muri uyu mwaka ifite inyota yo kwisubiza ibice yambuwe na AFC/M23, yifashishije imbaraga za gisirikare, nubwo umuryango mpuzamahanga ushimangira ko ibiganiro bya politiki ari byo byahagarika intambara.


Ikomeje kwifashisha urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga, CNC, mu gukurikirana telefone za bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, kugira ngo kubagabaho ibitero bya drones biyorohere.


Mu rukerera rwa tariki ya 24 Werurwe 2026, ingabo za RDC zagabye igitero hafi ya santere ya Rubaya cyari kigamije kwica abayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’iri huriro, Gen Maj Sultani Makenga.


Iki gitero cyatwaye ubuzima bw’Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, n’abandi barwanyi barimo abamurindaga.



Iyi drone yarashe mu gace ka Himbi, aho Leta ya RDC ikeka ko haba abayobozi bo muri AFC/M23



Bivugwa ko inzu yatwitswe ari iy'Umubiligi witwa Pascal


Inzu yaguyeho igisasu cya drone yangiritse bikomeye

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.