Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

WASAC Group yasabwe gukemura mu maguru mashya ikibazo cy’amazi apfa ubusa

EMMY 0


Abasenateri basabye ko Wasac Group ikemura vuba na bwangu ikibazo cy’amazi apfa ubusa kandi yarashoweho amafaranga menshi mu kuyatunganya.


Byagarutsweho ku wa 10 Werurwe 2026, ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Imari yatangaga raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kwegereza abaturage amazi meza. Byagaragaye ko amazi ameneka (apfa ubusa) angana na 39,4% by’ayo inganda zitunganya.


Komisiyo yagaragaje ko hari imishinga yo kubaka inganda nshya 25 zitunganya amazi, kwagura imiyoboro y’amazi ikazava kuri Kilometero 35.001 mu 2024, ikagera kuri Kilometero 39.639 mu 2029, mu gihe ingano y’amazi atunganywa azava kuri meterokibe 329.652 ku munsi mu 2024 agere kuri meterokibe 688.696 ku munsi mu 2029.


Nubwo bimeze bityo, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, Nsengiyumva Fulgence yerekanye ko igipimo cy’amazi meza atunganywa mu nganda apfa ubusa ari ku kigero cya 39,5%, bikaba ari igihombo kinini ku gihugu.


Yakomeje ati “Dusanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwihutisha umushinga wo kugabanya amazi atakara no kwiga uburyo igipimo cya 25% giteganyijwe mu 2029 cyazarushaho kumanuka kikagera munsi ya 15%.”


Senateri Nkubana Alphonse, yagaragaje ko hari hakwiye gushyirwaho ikoranabuhanga ryafasha mu guhangana n’ikibazo cy’amazi ameneka.


Ati “Icyifuzo twatanga ni uko haba ikoranabuhanga kuko bishoboka. Aho itiyo imenetse hakaba intabaza WASAC ikabibona vuba, ikaba yatabara kugira ngo harengerwe amazi ameneka. Twarabibonye nk’ibihugu byinshi bifite uburyo bwo kuzimya umuriro n’iyo hazamutse umwotsi polisi ihita ibimenya. Tubona ko iryo koranabuhanga ryadufasha gusigasira amazi menshi apfa ubusa.”


Yasobanuye ko uretse kumeneka kw’amazi ntakoreshwe, usanga bishobora no kugira ingaruka ku bikorwaremezo bitandukanye bishobora kwangizwa nayo.


Senateri Uwera Pélagie yerekanye ko ari igihombo gikomeye ku gihugu n’abakenera gukoresha amazi kuko batayabona uko bikwiye.


Ati “Iki ni igihombo kinini ku gihugu n’igihombo ku bayakoresha kuko icyo gihe ntabageraho kandi aba yarashyizwemo ubushobozi bwinshi. Iki kigereranyo cy’amazi apfa ubusa yarangije gutunganywa cyari gikwiye kugabanyuka.”


Yavuze ko hari n’ikindi gikwiye kwitabwaho kirebana n’ikiguzi cy’amazi ku bayagura mu mavomero rusange kuko ahenshi usanga ibiciro byashyizweho na RURA bitubahirizwa uko bikwiye.


Senateri Bideri John Bonds yagaragaje ko byoroshye kugeza amazi meza mu midugudu kandi ko u Rwanda ari cyo cyerekezo rufite, asaba ko amazi yangirika ntacuruzwe yagabanyuka cyane.


Nyuma y’impaka nyinshi, Inteko Rusange ya Sena yasabye Guverinoma y’u Rwanda, kwihutisha imishinga yo kubaka inganda zitunganya amazi, ibikorwa byo kwagura no kuvugurura imiyoboro y’amazi, gusimbuza imashini zishaje no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kugabanya igipimo cy’amazi meza yatunganyijwe apfa ubusa.


Yanasabye kandi gushyiraho uburyo buhamye bwo gupima ubuziranenge bw’amazi yose atangwa mu baturage no ku bindi byiciro biyakenera harimo n’atangwa na ba rwiyemezamirimo bakorera mu bice by’icyaro.


WASAC Group yasabwe gukemura ikibazo cy’amazi apfa ubusa mu muguru mashya

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.