
Haruna Niyonzima yasubije abavuga ko nyina afite amarozi atuma baba ibirangirire mu mupira w’amaguru, ashimangira ko iyo biba ari ko bimeze aba yarakinnye i Burayi ameze nka Sadio Mané.
Uyu mukinnyi wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igihe kinini yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2026.
Haruna avuka mu muryango w’abakinnyi nka Sibomana Abdul na Hazikimana Muhadjiri. Aba bose ni bamwe mu bakomeye mu mupira w’u Rwanda.
Ubwo yari abajijwe niba ibijya bivugwa ko nyina yaba ari we urogera abahungu be ngo babe abakinnyi bakomeye, Haruna yavuze ko ajya abyumva, ariko ntacyo bimubwiye kandi iyo biba byo yakabaye yarakinnye i Burayi.
Yagize ati “Ndabyumva ariko ntabwo mbyitaho. Abantu ntabwo babizi njye mvuka mu bana 12 ariko nabo barabizi ko ankunda. Ubu mba ntarakinnye i Burayi? Ntaragiyeyo ngo mbe nka ba Sadio Mané, ubwo ibyo byaba bimumariye iki? Ubuse yaba yarabuze uko atugenza mu Mavubi?”
Haruna kandi yahakanye amakuru yavuzwe ko yasezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga nubwo amaze umwaka n’igice adakina.
Yanavuze ko kandi nta kipe yo mu Rwanda yamukenera ngo yemere kuyikinira kubera impamvu ze bwite.
Ati “Mfite impamvu zanjye zatuma mu Rwanda ntakina. Si ukuvuga ko amakipe yacu atari meza ndetse n’ibyo abandi bakora mbyitayeho nabishobora.”
Yakomeje avuga ko umunsi azasezera gukina umupira w’amaguru azabitangaza ku mugaragaro.
At “Umunsi nzafata gahunda bizajya ku mugaragaro. Umunsi nzareka umupira ntabwo bizagenda nk’abandi nzasezera ku mugaragaro.”
Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize, aho yisangije agahigo ko gukina imikino myinshi mu Ikipe y’Igihugu igera ku 107.

Haruna ntiyemeranya n'abavuga ko nyina afite amarozi atuma abahungu be bari mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize

Haruna Niyonzima yahakanye ibyo gusezera ruhago, avuga ko umunsi azafata umwanzuro azabitangaza ku mugaragaro

Haruna akomeje amahugurwa y'ubutoza ari guhabwa n'abavuye muri Atlético de Madrid
