
Nel Ngabo yahishuye ko ku bwe yifuza ko umwaka wa 2026 wasiga akoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka irindwi amaze mu muziki cyane ko yawutangiye mu 2019 nyuma yo gusinya muri KINA Music.
Ibi Nel Ngabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo we na Platini bari muri gahunda zo kumenyekanisha album yabo nshya bise ‘Vibranium’ yanamaze kugera ku isoko.
Muri iki kiganiro, Nel Ngabo yagize ati “Uyu mwaka ndi gutekereza gukora igitaramo [cyo kwizihiza] imyaka irindwi na album eshatu nakoranye indirimbo n’abahanzi banyuranye. Numva ko naba ngikoreye igihe.”
Nel Ngabo yavuze yifuza ko iki gitaramo cyaba muri uyu mwaka icyakora ahamya ko atazi neza igihe cyane ko bikiri mu nyigo.
Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi bamaze gukomeza izina mu muziki w’u Rwanda mu myaka irindwi awumazemo.
Nel Ngabo watangiye umuziki mu 2017, impano ye yaje gushimwa na KINA Music mu 2019 birangira asinyishijwe ndetse kugeza ubu amaze gukorerayo album zigera kuri eshatu ze bwite na Vibranium yakoranye na Platini.
Uretse Nel Ngabo, KINA Music ibarizwamo abandi bahanzi barimo Zuba Ray na Butera Knowless mu gihe banakorana n’abarimo Platini na Tom Close.
Nel Ngabo yamenyekanye mu ndirimbo nka; Muzadukumbura, Solo,Mutuale,Imyaka 3 ‘Rmx’,Zoli n’izindi nyinshi.

Nel Ngabo yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka irindwi amaze mu muziki

Mu myaka irindwi amaze mu muziki, Nel Ngabo yasohoye album eshatu na 'Vibranium'
