
Kuva mu mpera za Gashyantare 2026, ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo byagabye ibitero bikomeye ku birindiro bya AFC/M23 muri teritwari ya Masisi, bigamije kwisubiza igice cya Rubaya gikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan.
Tariki ya 23 Gashyantare, abofisiye bakuru ba AFC/M23 barimo Umugaba Mukuru w’abarwanyi bayo, Gen Maj Sultani Makenga, Brig Gen Gaceri Musanga, Col Japhet Gakufe, Lt Col Willy Ngoma, n’abandi, bagiye muri Rubaya kongera ‘morale’ y’abarwanyi babo.
Uwo munsi warangiye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ritageze ku ntego yaryo yo gufata Rubaya, icyakoze ryari rikomeje gutera ibice byo muri sheferi ya Bahunde birimo Gatoyi, Gasenyi na Kinigi, rikoresha intwaro ziremereye zirimo drones.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko kubera ko urugamba rwari rukomeje, abayobozi bo muri AFC/M23 bafashe icyemezo cyo kurara hafi ya Rubaya, mu macumbi ari mu rwuri rwa Brig Gen Innocent Gahizi, umwe mu bofisiye bakuru b’iri huriro.
Byageze ahagana saa munani z’urukerera rwo ku wa 24 Gashyantare, Gen Maj Makenga ajya kurara mu macumbi ari mu kigo cya Kiliziya Gatolika cya Mater Dei Matanda, kiri muri Masisi, abandi bofisiye basigara mu rwuri.
Umuvugizi wungirije wa AFC/M23, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko Lt Col Ngoma yapfiriye mu gitero cyagabwe mu icumbi yari arimo. Ati "Baje kuturasira Umuvugizi wa gisirikare, bamurasira mu icumbi aho yari ari. Ni inzu, ntabwo yari ku muhanda. Ni ahantu bari bacumbitse, kugira ngo bahagarike ibitero byari bije biturutse za Walikale."
Tariki ya 2 Werurwe, AFC/M23 yaciye amarenga ko izakomeza kugaba ibitero ku kibuga cy’indege cya Bangoka muri Kisangani kugira ngo isenye drones zihaturuka, kandi ko Leta ya RDC izabazwa amaraso ya Lt Col Ngoma n’abandi barwanyi bayo bishwe.
Gen Maj Makenga uhanganye na Leta ya RDC imyaka myinshi ni we igitero cyari kigambiriye. Byanavugwaga ko ashobora kuba yishwe cyangwa se ko yakomeretse bikomeye, ariko amakuru aturuka muri AFC/M23 akemeza ko akiriho kandi ko nta kibazo na gito afite.
Dr. Balinda yatangaje ko inkuru zivuga ko Gen Maj Makenga yishwe cyangwa yakomeretse zisekeje, kuko ubwo iki gitero cyagabwaga, atari ahari. Ati "Yageze ku rugamba, ava ku rugamba, arangije ajya mu yindi mirimo. Aho ibyo byabereye ntabwo yari ahari. Ni muzima, ari mu mirimo ye."
Nyuma y’igihe gikabakaba icyumweru iki gitero kigabwe, ibihuha bikomeje kuba byinshi, tariki ya 2 Werurwe Gen Maj Makenga yagaragaye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo muri teritwari ya Rutshuru, yinjiza muri AFC/M23 abarwanyi bashya 1518.
Gen Maj Makenga yabwiye abarwanyi bashya bahawe imyitozo idasanzwe ko urugamba bagiye kwinjiramo ari urwo gukura ku butegetsi n’injiji bafatanya kuyobora igihugu cyabo, bagakemura ibibazo bicyugarije, bagacyura n’Abanye-Congo bameneshejwe.
Ati "Mwiteguye gukuraho Tshisekedi n’izi njiji zikorana na we? Mwanze kuyobora n’amabandi?” Nyuma y’aho bose bikirije, yagize ati “Ndabashimiye, mbifurije akazi keza, nizeye ko muzafasha iri huriro, aho gufasha FARDC.”
AFC/M23 ikomeje guhanganira n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Masisi. Igaragaza ko igihe cyose itewe, izakoresha ubushobozi ifite mu kwirwanaho.

Lt Col Willy Ngoma yiciwe mu gitero cyagabwe aho yari acumbitse muri Masisi

Iki gitero cyabawe Gen Maj Makenga amaze hafi isaha avuye mu rwuri rwa Innocent Bahizi
