Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Wari uzi ko ibikeri byakoreshwaga mu kumenya ko umugore atwite

EMMY 0

 


Mbere y’uko ikoranabuhanga mu buvuzi ritera imbere ngo haze ibikoresho bifasha abagore kumenya ko batwite, ibikeri byo mu bwoko bwa African clawed frogs cyangwa se Xenopus, nibyo bwakoreshwaga muri ako kazi.


Ni uburyo bwo gupima abagore bwatangijwe binyuze mu bushakashatsi bwakozwe n’umuhanga mu bya siyansi w’Umwongereza, Lancelot Hogben.


Mu 1927, Hogben yimukiye muri Afurika y’Epfo aho yakoreraga ubushakashatsi kuri ibi bikeri. Mu mwaka wa 1930, nibwo Hogben yavumbuye ko iyo uteye igikeri urushinge rurimo inkari z’umugore utwite, gihita gitera amagi mu masaha ari hagati y’atanu na 18.


Ibyo bikaba biterwa n’umusemburo wa human chorionic gonadotropin (hCG) imibiri y’abagore ikora iyo batwite. Ubwo buvumbuzi bwatumye kuva mu myaka ya 1840 kugera mu mpera z’imyaka ya 1960 hakoreshwa ibikeri birenga ibihumbi 10 mu gupima ko abagore batwite.


Ubwo buryo bwari bwizewe cyane kuko butabeshyaga kandi butagoranye. Bwaje busimbura ubwari busanzwe aho bakoreshaga imbeba n’inkwavu bakazitera inkari z’umugore utwite maze nyuma y’aho bakaza kuzibaga ngo barebe niba imirerantanga yazo yabyimbye.


Ibyo byatumaga hapfa imbeba n’inkwavu nyinshi kuko byasabaga ko bazisatura bakazikuramo imirerantanga. Uburyo bwo gukoresha ibikeri bwari bwiza kuko butasabaga ko babyica, kandi igikeri kimwe cyashoboraga gukoreshwa inshuro nyinshi.


Uko imyaka yagiye ihita, akazi k’ibi bikeri katwawe n’utwuma dufite ubushobozi bwo guhita dutahura umusemburo wa human chorionic gonadotropin mu nkari z’umugore mu minota itageze kuri itanu. Nguko uko ibikeri bya African clawed frogs byisanze ari ibishomeri.


Mu myaka yo hambere ibikeri byakoreshwaga mu kumenya ko umugore atwite


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.