
Mu buryo bw’ibanga rikomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziri gutegura ibirego kuri Perezida w’agategenyo wa Venezuela, Delcy Rodríguez nk’uburyo bwo kongera igitutu ku b’i Caracas, kugira ngo Amerika ibone uko iganira na bo mu buryo buyungura.
Reuters yanditse ko hari amakuru ifite ko Amerika iri gutegura ibyaha igomba gushinja uyu muyobozi wagiye ku butegetsi nyuma y’igihe gito Nicolás Maduro afashwe na Amerika.
Bivugwa ko ubushinjacyaha bwa Amerika bwamaze gutegura ibyaha Rodriguez ashinjwa birimo ruswa n’iyezandonke, ndetse byamaze kumenyeshwa uyu mugore, abwirwa ko ari mu byago byo gukurikiranwa mu nkiko mu gihe yaba akomeje kunyuranya n’ibyo Trump ashaka.
Nubwo Reuters itabonye mu buryo bwanditse izi nyandiko, ariko ni amakuru yahawe n’abantu bane babwiwe ibijyanye n’iki kibazo.
Ibiro by’umushinjacyaha by’i Miami bivugwa ko ari byo biri gutegura ibi birego ndetse ko ibintu byakomeje kujya ahabi mu mezi abiri ashize.
Mu byo Rodriguez ashobora gukurikiranwaho harimo uruhare yagize mu iyezandonke ry’umutungo wavuye mu kigo cya Leta cy’ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli kizwi nka PDVSA. Bivugwa ko byakozwe hagati ya 2021 na 2025.
Icyakora ni amakuru yanyomojwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu Ntumwa Nkuru Yungirije y’iki gihugu, Todd Blanche wagize ati “Ibi ni ibinyoma bya Reuters. Ntabwo nzi impamvu nk’aya amakuru atari yo atangazwa.”
Bivugwa ko Amerika kandi yeretse Rodriguez abandi bantu barindwi bahoze bari mu buyobozi bukuru bwa Venezuela, abo bakoranaga n’abo mu miryango yabo, ishaka ko uyu mugore afunga, bijyanye n’ibyaha Washington ibakurikiranyeho.
Rodriguez w’imyaka 56 utangiye guhura n’ibibazo yari amaze amezi abiri ku butegetsi. Trump yakunze kumugaragaza nk’umufatanyabikorwa wa nyawe wafasha kongera gusubiza Venezuela ku murongo nyuma ya Maduro no gukomeza guteza imbere ubufatanye bwa Washington na Caracas.
Ku wa 3 Mutarama 2026 ni bwo Amerika yataye muri yombi Maduro n’umugore we, Cilia Flores, aho bashinjwa kwinjiza muri Amerika ikiyobyabwenge cya cocaine, ndetse n’iterabwoba, ibyaha bose bahakana.
Mu minsi ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kugurisha peteroli ya Venezuela, aho mu cyiciro cya mbere cy’iyashyizwe ku isoko yakuyemo miliyoni 500$.

Delcy Rodríguez wasimbuye Maduro ashobora gukurikiranwa na Amerika
