
Umutwe w’ingabo za Iran uzwi nka Islamic ‘Revolutionary Guard Corps, IRGC’ watangaje ko utazemerera ibikomoka kuri peteroli byo mu Burasirazuba Hagati gukomeza kugenda mu gihe bakiri mu ntambara na Amerika na Israel, bituma Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko agiye gukuba inshuro 20 ibitero bari kugaba.
Ku wa 2 Werurwe ni bwo IRGC yatangaje ko yafunze Ubunigo bwa Hormuz ndetse ko izarasa bikomeye ku bwato bwose buzagerageza kuhaca.
Ubungo bwa Hormuz ni inzira ifunganye y’amazi iri hagati ya Iran, Oman na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Inyuramo ibicuruzwa biva mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bijya mu bice by’Isi binyuze mu mazi, by’umwihariko hanyuzwa ibikomoka kuri peteroli bigera kuri 20% by’ibikomoka kuri Peteroli bucuruzwa ku Isi hose.
Nubwo nta tangazo Leta Iran yatanze cyangwa ngo yemeze ko yafunze Ubunigo bwa Hormuz, IRGC yakomeje kugaragaza ko nta bwato buzabona uko buhanyura ndetse ibyo byatumye amasosiyete akomeye ku Isi mu bwikorezi bwo mu mazi nka Maersk, MSC, Hapag-Lloyd na CMA CGM ahagarika amato yose yagombaga kuhanyuza.
Perezida Trump yabanje kugaragaza ko intambara yo muri Iran itazarenza ibyumweru bitanu ariko nyuma aza kuvuga ko Igisirikare cya Amerika gifite ubushobozi bwo kuyirwana igihe kirenze icyo, gusa ntasobanura neza uko izarangira.
Gufunga Ubunigo bwa Hormuz kandi bisa n’ibyashyize Amerika ku gitutu cy’uko intambara igomba kurangira vuba kuko ingaruka zayo ku bukungu bw’Isi zatangiye kugaragara mu gihe gito nko mu gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongera.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Perezida Trump yatangaje ko Iran izahura n’ibitero bikomeye cyane mu gihe igitsimbaraye ku gufunga Ubunigo bwa Hormuz.
Ati “Iran nigira icyo ikora mu guhagarika gutambutsa ibikomoka kuri peteroli mu Bunigo bwa Hormuz, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizayigabaho ibitero byikubye inshuro ibyo tumaze kuyigabaho kugeza ubu.”
Umuvugizi wa IRGC, Brigadier General Ali Mohammad Naeini, yavuze ko batazemerera ubwato kongera guca mu Bunigo bwa Hormuz mu gihe intambara ikomeje ndetse ko Iran ari yo izagena uko intambara izarangira.
Ati “Ni twe tuzagena iherezo ry’iyi ntambara.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko batiteguye kongera kujya mu biganiro na Amerika nyuma y’uko babigerageje ariko bagahitamo kubagabaho ibitero.
Ubungo bwa Hormuz, abasesengura politiki bavuga ko Iran yabwifashishije nk’iturufu kugira ngo intambara Amerika na Israel byayishojeho zirusheho kugera ahandi ku Isi, bityo Amerika ijye ku gitutu cyo kurangiza intambara.
Gusa ubwo bunigo bushobora kuzaba isibaniro rikomeye ry’imirwano dore ko Amerika iherutse kugaragaza ko ubwato bwayo bw’intambara buzajya buherekeza ubutwaye ibicuruzwa ngo bubashe kunyura muri ubwo bunigo.
Ibyo byiyongeraho ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko yohereje ubwato bugera kuri 12 mu Nyanja Itukura no mu ya Méditerranée hagamijwe gutabara ibihugu by’u Burayi bigabwaho ibitero na Iran no gufungura Ubunigo bwa Hormuz.

Iran yavuze ko izakomeza gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo peteroli, Trump arayiburira

Ubunigo bwa Hormuz bufatiye runini ubukungu bw’Isi
