Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Karongi: Abikorera bashaka kugura ubwato buzajya butembereza ba mukerarugendo

EMMY 0


 Abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Karongi, batangaje ko bagiye guhuza imbaraga bagakora ishoramari rihuriweho ryo kugura ubwato bugezweho buzajya butembereza ba mukerarugendo mu Kiyaga cya Kivu, mu rwego rwo kumenyekanisha akarere no kongera umubare w’abagasura.


Babitangaje ku wa 9 Werurwe 2026 nyuma y’amatora ya komite nyobozi ya PSF n’abajyanama barindwi bashinzwe gukemura impaka zishobora kuvuka hagati y’abikorera.


Ku mwanya wa Perezida wa PSF mu Karere hatowe Ntwari Janvier umaze imyaka 10 ari umuyobozi w’ihuriro ry’amahoteli mu Karere ka Karongi.


Ntwari Janvier yagize amajwi 80, mu gihe uwo bari bahanganye yagize amajwi 6. Asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Bethany Hotel ndetse amaze imyaka 15 ari rwiyemezamirimo mu ishoramari ry’amahoteli n’ubukerarugendo.


Ntwari Janvier yatowe yasimbuye Abimana Mathias wari Perezida wa PSF mu Karere ka Karongi.


Abimana Mathias yavuze ko mu byo bishimira bagezeho mu myaka 10 ishize ayobora PSF harimo inzu y’ubucuruzi ya miliyoni 900 Frw. Iyo nzu igeretse yitwa RUCID iherereye mu isantere ya Rubengera. Hari kandi igorofa ya Peace House iherereye mu Mujyi wa Karongi.


Ati “Ibi byose twabigezeho kubera gukorera hamwe nk’abikorera. Mu byo twari tugifite mu mishinga harimo kugura ubwato butembereza ba mukerarugendo mu Kivu bwanditseho PSF Karongi no kubarura abikorera kugira ngo tumenye umubare nyakuri w’abo dufite bose.”


Urimubenshi Aimable ufite iguriro rigezweho mu Mujyi wa Karongi, Future Super Market, yavuze ko impamvu batekereje umushinga wo kugura ubwato ari uko basanze bwagira uruhare mu kongera abasura Karongi.


Ati “Iyo abasura akarere biyongereye, abacuruzi tubona abakiliya, tukunguka, tugasora, akarere kagatera imbere.”


Perezida mushya wa PSF, Ntwari Janvier, yavuze ko icyo we na komite ayoboye bagiye gushyiramo imbaraga ari ugukorera hamwe no gushishikariza abashoramari bo mu bindi bihugu gushora imari i Karongi.


Ati “Abo twahererekanyije ubuyobozi bari barateganyije ko hagomba kubaho ubwato butembereza ba mukerarugendo bwa PSF, aho ngaho tuzakomeza tujyanemo. Ndizera ko mu gihe cya manda yacu gahunda zari zarateganyijwe zose zizagerwaho.”


Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yashimiye komite ya PSF icyuye igihe asaba komite nshya gukomereza aho icyuye igihe igejeje.


Ati “Mu cyerekezo 2050, PSF ni inkingi mu iterambere. Nk’ubuyobozi twishimiye ko mwatowe. Haracyari byinshi byo gukora. Ni ngombwa ko dushishikariza ishoramari rihuriweho kugira ngo iterambere twifuza rizagerweho.”


Perezida mushya wa PSF i Karongi, Ntwari Janvier yavuze ko mu byo azashyiramo imbaraga harimo umushinga wo kugura ubwato bwa PSF

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.