Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

U Burayi bumaze guha Ukraine miliyari 195€ mu ntambara itarabasha gutsinsuramo u Burusiya

EMMY 0


Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko kuva mu 2022 intambara yo muri Ukraine yatangira umaze kuyikoreshaho miliyari 195€ mu gufasha Ukraine ngo ibashe guhangana n’u Burusiya.


Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi mukuru ushinzwe politiki y’ububanyi n’amahanga muri EU, Kaja Kallas, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’abahagarariye EU yabereye i Bruxelles mu Bubiligi.


Kallas yavuze ko EU ari yo muterankunga wa mbere wa Ukraine kuva intambara ihanganyemo n’u Burusiya yatangira.


Yagize ati “Kugeza ubu EU ni yo ishyigikiye Ukraine cyane kurusha abandi bose, aho imaze kuyitera inkunga ingana na miliyari €195 kuva mu 2022.”


Yongeyeho ko ayo mafaranga atabariyemo inguzanyo ingana na miliyari €90 EU iri guteganya guha Ukraine mu minsi iri imbere.


Iyo nguzanyo ariko ishobora kudatangwa kuko hari ibihugu byatangiye kuyitambamira birimo Hongrie na Slovakia, bishinja Ukraine gukora igisa na sinabyaye mu ntambara, igatuma umuyoboro wa Druzhba wanyuzwagamo ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya bijyanwa muri ibyo bihugu uhagarara.


Uwo muyoboro unyura muri Ukraine warashweho mu mpera za Mutarama 2026 mu mirwano yahanganishije impande zombi.


Nubwo bimeze bityo, EU ikomeje gushimangira ko izakomeza gushyigikira Ukraine mu bya gisirikare, ubukungu ndetse n’ubutabazi mu gihe intambara igikomeje.


Kaja Kallas yavuze ko u Burayi bumaze guha Ukraine miliyari 195€ mu ntambara itarabasha gutsinsuramo u Burusiya

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.