
Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe ingufu za atomike (RAEB) bari mu Bufaransa aho bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ingufu za nucléaire zifashishwa mu bikorwa bya gisivile.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa 10 Werurwe 2026 yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, inzego z’imari, abahagarariye inganda zitunganya ingufu za nucléaire n’abahanga muri izi ngufu, barebera hamwe uruhare zagira mu gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke n’imihindagurikire y’ibihe.
Ubu ingufu za nucléaire zitanga 10% by’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa ku Isi. Umuryango mpuzamahanga ubona ikoreshwa ry’izi ngufu nk’igisubizo kirambye cy’ubuke bw’umuriro kandi kidahumanya ikirere.
Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zacyo yabereye mu mujyi wa Belém muri ’Brésil mu Ugushyingo 2025, u Rwanda rwiyunze ku bindi bihugu 32 byihaye intego yo kuzaba byarakubye gatatu ingufu za nucléaire mu 2050.
Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi nama nyuma y’aho itsinda ry’impuguke zo mu kigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, IAEA, rigiriye uruzinduko mu Rwanda hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Werurwe, rigamije kureba niba rwujuje ibisabwa ku buryo rwakubaka inganda zitunganya izi ngufu.
Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Dr. Ndahayo Fidele, yatangaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu nzego zirimo ubuvuzi, hafungurwa n’ishami ry’amasomo ya kaminuza ritanga ubumenyi kuri izi ngufu.
Mu cyumweru gishize, Dr. Ndahayo yasobanuye ko u Rwanda rwakoze isuzuma ry’ibanze, rutoranya ahantu hashobora kubakwa inganda nto zizajya zitunganya ingufu za nucléaire kandi ko mu ntangiriro z’imyaka ya 2030 biteganyijwe ko uruganda rwa mbere ruzaba rwamaze kubakwa.
Dr. Ndayahayo kandi yasobanuye ko yakozwe isuzuma ry’ibanze rigamije kureba niba imiyoboro y’umuriro w’amashanyarazi ihari ishobora gutwara umuriro uzatunganywa n’inganda nto za nucléaire zizubakwa mu Rwanda.
U Rwanda rufite intego yo gutunganya ingufu z’amashanyarazi za megawatt zirenga 3000, zivuye kuri megawatt 447 zihari ubu. Rwasanze kugira ngo ibyo bishoboke, ari ngombwa kubaka inganda nto zitunganya ingufu za nucléaire kuko ari zo zitwara ubutaka buto, ntizangize ikirere kandi zigatanga ingufu nyinshi.
Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko kubaka uruganda rutunganya ingufu za nucléaire bizatwara u Rwanda amafaranga ari hagati ya miliyari 5 na 6 z’Amadolari. RAEB isobanura ko kugira ngo bigerweho bizasaba ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.
Kugeza ubu Afurika y’Epfo ni cyo gihugu rukumbi cyo muri Afurika gifite uruganda rutunganya ingufu za nucléaire, ariko n’ibindi byarakangutse. Kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026, i Kigali hazabera inama nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’izi ngufu.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron


Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama

Abitabiriye iyi nama bafashe ifoto y'urwibutso
