
Abikorera bo mu Karere ka Rubavu biyemeje gushyigikira Ikipe ya Etincellles FC mu buryo bw’ubushobozi, ndetse n’ubuyobozi bwayo bubizeza gutwara Igikombe cy’Amahoro.
Ibi ni bimwe mu byo Komite Nyobozi nshya y’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu yasabye abanyamuryango, kuko iyo amakipe yo muri aka Karere ahagaze neza, abafasha mu guteza imbere ubucuruzi bakora.
Amatora ya PSF yabaye kuri wa Mbere, tariki 9 Werurwe 2026M yasize Habarurema Antoine ari we utowe ku mwanya wa Perezida asimbuye Mabete Niyonsenga Dieudonné usoje manda.
Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, Habarurema Antoine, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bagomba gushyigikira Etincelles FC mu buryo bw’ubushobozi.
Ati “Iyo yakinnye n’amakipe makuru urujya n’uruza ruriyongera, hoteli zacu zikabona abakiriya n’abandi bafite ibyo bakora bagacuruza, ni yo mpamvu twiyemeje kuyishyigikira igasezerera Bugesera FC mu Gikombe cy’Amahoro, ikazabasha kongera gutuma tubona ihura n’amakipe makuru, byanaba ngombwa ikaba yacyegukana.”
Akomeza avuga ko gushyigikira Ikipe ya Etincelles FC bitazagarukira ku mikino y’Igikombe cy’Amahoro kuko bakeneye ko no mu mikino ya shampiyona yitwara neza, ikava mu zifite ibyago byo kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri, ndetse batangiye no gukusanya ubushobozi.
Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, mu kiganiro na IGIHE, yatangaje ko yashimishijwe no kuba abikorera bagiye kubakorera mu ngata.
Ati “Ikipe ni iy’abaturage, rero twanejejwe no kuba abikorera bagiye kuyishyigikira kuko imishahara y’abakinnyi irahari, ariko ubushobozi bwo kuryamisha abakinnyi no kubagaburira bwari bwashize, kandi nta kabuza iki Gikombe cy’Amahoro birashoboka ko twacyegukana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yibukije abikorera bo muri aka Karere gushyigikira amakipe ahabarizwa ko inyungu azikomokaho agarukira abaturage benshi.
Ati “Mushyigikire amakipe yacu kuko afite benshi bayakunda, ni yo mpamvu muzabona turwana ngo Etincelles FC itamanuka, kuko iyo yakinnye tubona urujya n’uruza namwe mugacuruza mukunguka. Tuba twifuza ko muri aka Karere hahora ari mu rugo rugendwa, abantu baza bagasiga amafaranga, siporo ikomeze idufashe guteza imbere ubukerarugendo n’Akarere muri rusange.”
Etincelles FC izakirwa na Bugesera FC mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa Gatatu, tariki 11 Werurwe, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki 18 Werurwe 2026.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, Habarurema Antoine, yavuze ko bagomba gushyigikira Etincelles FC mu buryo bw’ubushobozi

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije, Nzabonimpa Déogratias, yagaragaje ko iyo amakipe yo muri aka Karere yakinnye bifasha abacuruzi kwinjiza

Komite nshya ya PSF ya Rubavu yiyemeje gukora ibishoboka byose ikipe ya Etincelles FC ikitwara neza

Abikorera bo mu Karere ka Rubavu biyemeje gufasha Etincelles FC igatwara Igikombe cy'Amahoro
