
Mike Hillary Mutebi watoje amakipe atandukanye arimo AS Kigali na KCCA wari waburiwe irengero, yagaragaye ari muzima nk’uko byemejwe na Polisi ya Uganda.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026, ni bwo Polisi ya Uganda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, igaragaza andi makuru kuri Mike Mutebi.
Kuva ku itariki ya 7 Werurwe, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ubutumwa busaba abantu bose gutanga amakuru ku ishami rya polisi ya Uganda ribegereye, igihe bamenya aho uyu mugabo yaba aherereye.
Bidatinze ishami rya Polisi ya Uganda rikorera muri Entebbe, ryemeje ko riri gukurikirana ikibazo cye. Yari yaburiye hafi y’Ikiyaga cya Victoria aho yari yagiye gusengera na bagenzi be.
Nyuma yo gushakisha uyu mugabo, Polisi ya Uganda yemeje ko yabonetse ariko afite uburwayi bukeneye ko yitabwaho.
Yagize iti “Umutoza Mike Mutebi yabonetse muri Kisubi ndetse ari mu bitaro ari kwitabwaho n’abaganga ngo basuzume ubuzima bwe. Turashimira buri wese waduhaye amakuru y’aho aherereye.”
Inshuti za hafi za Mutebi zaganiriye n’ikinyamakuru Nile Post cyo muri Uganda nyuma y’ibura rye, zavuze ko yari amaze amezi menshi afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, nubwo nta rwego rwizewe rwemeje aya makuru.
Mutebi azwi cyane nk’umutoza wafashije ikipe ya KCCA yo muri Uganda. Mu myaka itanu yayihesheje ibikombe bitatu bya Shampiyona ya Uganda, bibiri bya Uganda Cup, bine bya Super Cup na kimwe cya CECAFA.
Yanyuze mu Rwanda mu 2022 ubwo yatozaga AS Kigali, ayimaramo amezi ane ayivamo kubera umusaruro nkene.

Mike Mutebi yanyuze mu Rwanda atoza AS Kigali

Mike Mutebi ni umunyabigwi mu mupira w'amaguru wa Uganda kuko yafashije cyane KCCA kwegukana ibikombe
