
Umuntu utangiye gukura, yaba yarize cyangwa atarakandagiye mu ishuri atangira gutekereza aho azakura akazi kamuha amafaranga, abize bakayoboka ikoranabuhanga kamamarizwaho mu gihe abakora imirimo y’amaboko berekeza ku ndege. Gusa uko iminsi igenda ishira ubwoko bw’akazi abantu bakora na bwo bugenda buhinduka.
Imibare ishingiye ku matangazo y’akazi yashyizwe ahagaragara ku mbuga zishakirirwaho imirimo nka JobinRwanda.com igaragaza ko hakiri icyuho cy’abakozi mu nzego z’ingenzi zirimo ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), ubwubatsi, uburezi, imari, ubwikorezi n’ibikorwa by’ubucuruzi.
Izi nzego ziganjemo imirimo yatangajwe n’abo mu rwego rw’abikorera mu ntangiriro za 2026, ahanini bitewe nimiterere y’isoko ry’imbere mu gihugu ndetse n’impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga riri gukomeza kwiyongera mu bigo bitandukanye by’abikorera.
Mu mwaka wa 2025 Job In Rwanda yasohoye amatangazo y’akazi 4.500, imyinshi ishyirwa hanze mu Ugushyingo.
Isesengura rya Job In Rwanda rigaragaza abakoresha muri iki gihe bashaka abantu bafite ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga, ubushobozi bwo gutumanaho, gukora raporo, ndetse n’ubunararibonye buhagije.
Ibi bigaragaza ko bashaka abakozi bafite ubushobozi bushingiye ku musaruro, batanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’ikigo mu gihe gito.
Ibigo byinshi by’abikorera kandi byahinduye umuvuno mu gutanga amasezerano y’akazi by’umwihariko ay’igihe gito, no kwitondera kwakira abakozi bashya ibyo bamwe bafata nko kongera ihangana ku isoko ry’umurimo mu ntangiriro za 2026.
Ibi byatumye umubare w’abakozi b’inzobere bashaka akazi mu nzego z’abikorera wiyongera.
Nubwo ibisabwa mu gushaka akazi byakajijwe, urwego rw’abikorera ni ahantu abato batangiriramo umwuga, nubwo batangirira mu gihe cy’igerageza (probation) cyangwa bagahabwa amasezerano y’igihe gito.
Imirimo yitezwe ku Isoko ry’umurimo mu Rwanda ishingiye ku mpinduka mu bukungu no ku ntego zihamye za leta zo guteza imbere Ubwenge buhangabo (AI), ikoranabuhanga (ICT) n’ubushobozi bw’abakozi.
Nyuma y’umwaka wa 2026, biteganyijwe ko amahirwe y’akazi aziyongera mu nzego nk’ikoranabuhanga (Digital & Technology) gukoresha ubwenge buhangano (AI), kurengera ibidukikije (Green & Sustainability), ubuzima, uburezi, n’imibereho myiza; ubuvuzi bukoresha ikoranabuhanga (Telehealth), gutwara ibintu n’abantu, ubucuruzi n’ibikorwaremezo; kwamamaza, itangazamakuru n’ubuhanzi; ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho.
Mu nzego zose, imirimo yo mu 2026 n’izaza nyuma yaho izaba ishingiye cyane ku bumenyingiro bukomatanyije (hybrid skills) ubushobozi bwuzuzanya mu by’ikoranabuhanga, ubucuruzi, n’itumanaho.
Uburyo bw’itangwa ry’akazi bushobora kuzaba bushingiye ku mishinga idahoraho kandi yoroheje, aho abakoresha bashobora kwibanda cyane ku musaruro, ubumenyingiro n’imikoreshereze myiza y’umutungo.
Mu gihe u Rwanda rukataje urugendo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, guhuza ubumenyi bw’abakozi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ni ingenzi cyane haba ku bakoresha ndetse n’abashaka akazi.
Imibare y’Urwego rw’igihugu rushinzwe Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB igaragaza ko abarenga 70% by’abize tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bahita babona akazi cyangwa bakagahanga.

Abakoresha basigaye bashaka abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga no kwifashisha ubwenge buhangano
