Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Trump yaciye amarenga yo guhagarika ibitero kuri Iran vuba

EMMY 0

 


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaciye amarenga ko mu gihe cya vuba azahagarika ibitero ingabo z’igihugu cye ziri kugaba kuri Iran guhera tariki ya 28 Gashyantare 2026.


Ku wa 20 Werurwe, Trump yatangarije ku rubuga Truth Social ko Amerika iri gusatira intego yihaye muri ibi bitero zirimo kugabanya ubushobozi Iran ifite mu bijyanye na misile n’intwaro zizirasa, gusenya inganda za gisirikare, gusenya igisirikare kirwanira mu mazi no mu kirere no kuyibuza gukora intwaro kirimbuzi.


Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko Amerika iri hafi yo kugera ku ntego yo kurinda ku rwego rwo hejuru ibihugu by’inshuti biri mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Israel, Arabie Saoudite, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Koweit.


Yagize ati "Turi gusatira intego zacu mu gihe dutekereza guhagarika ibikorwa byacu bya gisirikare bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati byerekeye kuri Leta y’Iterabwova ya Iran."


Trump yari yaratangaje ko Amerika izohereza ubwato bw’intambara mu muyoboro wa Hormuz kugira ngo yifatanye n’ibindi bihugu kurinda umutekano wawo, mu gihe ingabo za Iran zigerageza kuwufunga zigamije guhagarika ibikomoka kuri peteroli biwunyuramo.


Ariko ku wa 20 Werurwe yaraye atangaje ko umuyoboro wa Hormuz ugomba kurindirwa umutekano ariko ko atari Amerika izabikora, ahubwo ko ari inshingano y’ibihugu biwukoresha, icyakoze ngo nisabwa ubufasha, izabutanga.


Byinshi byarangijwe muri Iran kuva ibi bitero byatangira muri Gashyantare


Trump yatangaje ko igihe cyo guhagarika ibitero cyegereje kuko ngo intego ziri kugerwaho


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.