
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore babiri bakekwaho gutekera abakobwa imitwe, bikarangira babambuye ibyo bafite byose ndetse bakanabasambanya.
Beretswe itangazamakuru kuri uyu wa 10 Werurwe 2026.
Bafashwe nyuma y’uko mu bihe bitandukanye hagati ya Ukwakira n’Ugushyingo 2025, RIB mu Karere ka Rwamagana yagiye yakira ibirego ku byaha by’ubwambuzi bushukana, ubujura no gusambanya ku ngufu ariko itangiye iperereza isanga bihuriye ku gushukisha abantu akazi n’inzira byakorwagamo zigana i Rwamagana.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ati “Mu isesengura rero iyo Urwego rw’Ubugenzacyaha rubonye ibyaha bifite icyo bihuriyeho, iperereza rishingira aho ngaho. Igihita gitekerezwa ni uko ibyo byaha bishobora kuba bikorwa n’umuntu umwe cyangwa abantu bamwe.”
Aberekanwe ni abasore babiri barimo umwe ufite imyaka 27 wiyitaga ushaka abakozi n’undi w’imyaka 31 wiyitaga umuyobozi mukuru w’ikigo gikeneye abakozi giha akazi.
Uwo w’imyaka 27 yajyaga muri Gare ya Nyabugogo akahirirwa ashakisha abakobwa bagaragara nk’abari mu myaka yo gushakisha akazi kandi bagaragara nk’abashukika ku buryo bworoshye noneho agakoresha amayeri ari bubakururire gutangira kuvuga iby’akazi.
Dr. Murangira ati “Iyo yamaraga gutoranya umukobwa yashuka yinyuzwaga imbere ye avugira kuri telefone atonganya umuntu ati ‘ubwo koko wankoze ibiki ko wantengushye, ubu boss ndamubwira ngo iki’.”
“Ubu koko ni gute ushobora kwitesha akazi nk’aka ngaka k’amafaranga meza gutya. Wa wundi yashakaga gushuka ubwo yumvaga koko ari umuntu bari kuvugana yiriwe ategereje muri gare ariko akaba amutengushye.”
Yasobanuye ko nyuma yahitaga ava kuri telefone akegera uwo ashaka gushuka akamubaza niba nta muntu azi ushaka akazi kuko uwo yiriwe ategereje amutengushye.
Ibyo byarangiraga amubwiye ko na we akazi agakeneye ariko bagera ku mafaranga kazamuhemba agahita amubwira ko yabyivuganira n’umwe wari wiyise umuyobozi mukuru w’ikigo gikeneye abakozi na we akamubwira uburyo ari akazi katagoye kandi gahemba neza kazakorerwa i Rwamagana.
Ako kazi babaga bahimbye ngo kari ako gukora mu bubiko bw’ahakorerwa imigati bashinzwe kuyibara kandi ngo gahunda ni uko akazi kagombaga guhita gatangira ku buryo haba ubwo bahitaga bagenda cyangwa bakemeranya ko yagenda akitegura bakazahurira Nyabugogo mu gihe cya vuba.
Iyo ibyo byamaraga kuba, wa wundi w’imyaka 27 yajyaga i Nyabugogo gufata umukobwa wibwira ko uje mu kazi ubundi bakerekeza i Rwamagana.
Kuri bamwe baragendaga barenga ahazwi nka ‘Ikijumba Shop’ hafi y’ahari icyanya cyahariwe inganda i Rwamagana agashuka uwo mukobwa ko hari inkoko sebuja yamutumye bakava mu modoka bakamanuka mu gashyamba gahari nk’abagiye kuyigura koko.
Dr. Murangira yakomeje ati “Baramanukaga bakajya mu gashyamba gato gahari agahita akuramo icyuma undi agahita atungurwa. Yahitaga amushyiraho icyuma ati ‘zana ibyo ufite byose, uryame hasi’, akamusambanya yarangiza ati ‘ngaho iruka’. Yamwerekaga inzira igana mu cyaro idasubira ku muhanda kugira ngo adatabaza.”
Ibyo ariko byabaga mu masaha ya nijoro ku buryo iyo yabonaga bari buhagere butarira yashyiragamo nko kumunyuza kuri restaurant bagasangira kugira ngo amasaha abe yicuma.
Abamaraga gukorerwa ayo marorerwa birukaga batazi iyo bajya noneho nyuma bakazatanga ikirego kuri RIB ndetse ikabona bigiye bifitanye isano ry’uko byakozwe.
Dr. Murangira yasabye abantu kugira amakenga mu gihe bari mu bintu badasobanukiwe neza, byaba ngombwa bakaba babwira abo mu muryango ibiri kuba kugira ngo babe bakurikirana mu gihe bitagenze neza, ndetse asaba abatanga ibirego kujya batanga amakuru yose.
Yanenze kandi abantu bigira abasirimu bakumva ko ubutumwa butangwa n’inzego ku kwirinda ibyaha ari ibintu bireba abatajijutse.
Ati “Hari abantu bigira abasirimu ngo ubu butumwa ni ubw’abaturage. Yego bafite amashuri bize baraminuje barubashywe aho bakora ariko aba bantu bakora ubutekamutwe na bo baminuje mu bucakura, nta bize kaminuza barimo. Uwaminuje mu mashuri ashukwa n’uwaminuje mu bucakura.”
Abakorewe icyo cyaha ni abantu barindwi bari hagati y’imyaka 16 na 31 ndetse RIB yasabye abandi bumva barakorewe icyaha nk’icyo gutanga ibirego.
Abafashwe bakurikiranyweho gusambanya abana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha no gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro i Rwamagana ndetse umwe muri bo si ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha nk’ibyo.
Ibyaha bakurikiranyweho, nibaramuka babihamijwe n’urukiko, igito kirimo gihanishwa umwaka umwe w’igifungo mu gihe ikinini ari igifungo cya burundu kandi ntibisigana n’ihazabu y’amafaranga.

Aba basore babiri bakekwaho kwiba abakobwa no kubafata ku ngufu

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu kugira amakenga bakimenyana n'abantu batazi
