
Mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa bya gisivile yabereye mu Bufaransa kuri uyu wa 10 Werurwe 2026, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rukeneye inganda za nucléaire kuko mu myaka iri imbere ruzakenera umuriro w’amashanyarazi mwinshi.
Perezida Kagame yasobanuriye abo mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama ko u Rwanda rushaka kuba igihugu giteye imbere mu 2050, kandi ko kugira ngo rugere kuri icyo cyerekezo rukeneye umuriro w’amashanyarazi mwinshi.
Yagize ati “U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu giteye imbere mu 2050. Ibyo bisaba umuriro w’amashanyarazi mwinshi, ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyira ingufu za nucléaire imbere mu igenamigambi ryacu ry’igihe kirekire.”
Yasobanuye ko kugira ngo ibi bigerweho, hakenewe inzego zikomeye, amategeko asobanutse n’abantu bafite ubumenyi bwo kuzitunganya no kuzikoresha, kandi ko ari wo musingi u Rwanda ruri kubakiraho.
Perezida Kagame yasobanuye ko Abanyarwanda bari kwiga ibijyanye n’ingufu za nucléaire binyuze mu bufatanye n’inzego mpuzamahanga, kandi ko amasomo ajyanye na byo yongerewe mu yigishwa muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yavuze ko kubera ko hari uburyo bwo kubaka inganda nto za nucléaire, ibihugu bya Afurika bifite amahirwe yo kwinjira muri iyi gahunda kugira ngo bishobore gutunganya umuriro w’amashanyarazi mwinshi bikeneye.
Ati “Inganda nto za nucléaire, by’umwihariko, zijyanye n’ibyo Afurika ikeneye. Nizeye ko Afurika izaba ahantu h’ingenzi ku Isi hazaba hari inganda nto nyinshi mu myaka iri imbere.”
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo izi nganda ziboneke, hakenewe ubufatanye bushingiye ku gutera inkunga imishinga yo gutunganya ingufu za nucléaire, ubufatanye mu ikoranabuhanga no mu bijyanye n’amategeko.
Ati “Imishinga y’ingufu za nucléaire isaba uburyo bw’inkunga buteguwe neza, ariko ntiburagaragara muri banki z’iterambere. Mu mwaka ushize, Banki y’Isi yafashe icyemezo cyo guhagarika ikurwayo rya gahunda yo gutera inkunga imishinga y’inganda za nucléaire.”
Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyi nama ko mu nama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe, gushyigikira imishinga y’ingufu za nucléaire, ati “Igihe ni iki ngo dukorane kugira ngo ibi bibe impamo muri Afurika.”
Yagaragaje ko ibihugu biri mu nzira y’iterambere biri kwinjira mu mishinga yo kubaka inganda z’ingufu za nucléaire, bikwiye gushyirwa muri gahunda mpuzamahanga igenga ubufatanye muri uru rwego kugira ngo ababituye babone amahirwe yo kunguka ubumenyi bukenewe.
Perezida Kagame yatangaje ko kubera ko inganda za nucléaire zishobora guteza ibyago bike, kandi zikanasaba ubushobozi budahambaye cyane, amahame yashyizweho n’Urwego mpuzamahanga rushinzwe izi ngufu, IAEA, aboneye ku bihugu byose, bityo ko akwiye gukurikizwa ku buryo bungana.

Abakuru b'ibihugu na za guverinoma, abahagarariye IAEA n'inganda za nucléaire bitabiriye inama ya Paris

Perezida Paul Kagame yasabye ko ibihugu bya Afurika bishaka kubaka inganda za nucléaire bishyigikirwa

Perezida Kagame yagaragaje ko amahame 19 ya IAEA agenga imitunganyirize y'ingufu za nucléaire agenderwaho ku bihugu byose

Perezida Kagame yagaragaje impamvu u Rwanda rukeneye inganda za nucléaire
