Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Loni yashinje abagize inzego z’umutekano za RDC na FDLR gufata abagore ku ngufu

EMMY 0


Agashami k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, BCNUDH, kagaragaje ko inzego z’umutekano z’iki gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR byagize uruhare rukomeye mu byaha byo gufata ku ngufu abagore byakozwe mu 2025.


Itangazo rya BCNUDH ryasohotse ku wa 8 Werurwe 2026 rivuga ko mu mwaka ushize, abagore 854 n’abakobwa 672 bafashwe ku ngufu. Harimo hafi 80% bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.


BCNUDH yasobanuye ko imitwe yitwaje intwaro irimo iyo mu ihuriro Wazalendo, CODECO, FDLR na ADF yihariye 75% mu gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, kandi ko ikibabaje kurushaho ari uko "abo mu nzego za Leta zirimo FARDC, PNC na ANR bagize uruhare rwa 19% muri dosiye zabonewe amakuru."


Aka gashami kagaragaje ko hari abagore n’abakobwa bafashwe bugwate igihe kirekire, bakajya bafatwa ku ngufu kenshi n’ingabo za Leta, Polisi, abo mu rwego rw’iperereza cyangwa imitwe yitwaje intwaro, bamwe muri bo bagatwita.


Ku babyaye abana biturutse ku gufatwa ku ngufu, BCNUDH yagaragaje ko bamwe muri abo bana banzwe n’imiryango, ntibadikwa mu bitabo by’irangamimerere kandi ko bafite ibyago byinshi byo kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro.


BCNUDH yasabye ingabo za Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro guhagarika imirwano, bikarekura nta mananiza abagore bose n’abakobwa byagize imbohe, bikanahagarika kugira kubafata ku ngufu.


Yasabye Leta ya RDC kandi kugeza mu butabera abakoze ibi byaha, abana bavutse ku bagore n’abakobwa bakandikwa mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo ntibakomeze guhezwa.


FDLR ivugwa mu byaha byo gufata ku ngufu abagore n'abakobwa, byakorewe muri RDC mu 2025

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.