Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wongeye kuba nyabagendwa

EMMY 0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wongeye kuba nyabagendwa.


Uyu muhanda wari wafunzwe mu ijoro cyo ku Cyumweru, kubera ingaruka z’imvura nyinshi.


Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura irenze isanzwe igwa muri icyo gihe kandi ko ishobora guteza ibiza.


Itangazo rya Meteo Rwanda ryakomeje riti “Ibi bizagira ingaruka nziza ku mirimo y’ubuhinzi cyane ko turi mu ntangiro y’igihembwe cy’Itumba. Gusa muri uku kwezi kandi hateganyijwe umuyaga mwinshi ndetse n’imvura yumvikanamo inkuba bishobora guteza ibiza cyane cyane aho imvura imaze iminsi igwa ubutaka bukaba bwarasomye.”


Igaragaza ko muri Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 350 mu gice cya mbere n’icya kabiri kandi iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Werurwe muri ibyo bice bibanza.


Gusa, mu gice cya gatatu cya Werurwe 2026; ni ukuvuga kuva ku itariki 21 kugeza kuri 31 hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe ihagwa iri hagati ya milimetero 89 na 292.


Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.