
Impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Zimbabwe, Rutendo Matinyarare, yahamije ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda (RDF) kubera ko iki gihugu giharanira inyungu z’Abanyafurika, bikabangamira ba mpatsibihugu.
Ku mugoroba wo ku wa 2 Werurwe 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko yafatiye RDF na bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo ibihano, ibashinja guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo u Rwanda rwabihakanye kenshi.
Rutendo yatangaje ko muri Gashyantare 2025, ubwo yajyaga mu Rwanda gushaka ukuri ku biruvugwaho, yatekerezaga ko iki gihugu ari igikoresho cy’ibihugu byo mu Burengerazuba ariko yasanze yaribeshyaga.
Yagize ati "Ubwo najyaga mu Rwanda gukora filime mbarankuru kuri iki gihugu na M23 muri Gashyantare 2025, nagiye ntekereza ko u Rwanda rwari igikoresho cy’Uburengerazuba. Ariko ubwo nageragayo, nasanze ari urugero rwiza rw’ishema rya Afurika n’ubushobozi bwayo, urugero Uburengerazuba budashaka ko Isi ibona."
Yasobanuye ko yageze mu bice bigenzurwa na M23, asobanurirwa amateka y’uburyo abakoloni b’Ababiligi batandukanyije abavandimwe bavuga Ikinyarwanda binyuze mu guca imipaka, Leta ya RDC igashaka kubakura ku butaka bwabo ariko ko ubwo yagaragazaga ubwo buhamya ku mbuga nka TikTok, bwakuweho kuko bwarimo ukuri.
Rutendo yagaragaje ko nubwo Amerika yafatiye RDF ibihano iyishinja kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC, ukuri ari uko iziza u Rwanda guharanira inyungu za Afurika, bikabangamira ba mpatsibihugu.
Ati "Ntekereza ko nk’Abanyafurika, tubizi ko iyo Uburengerazuba bugufatiye ibihano, ni ukubera ko uri gukorera Afurika, ukabangamira ibikorwa bya mpatsibihugu. Mureke dushimire u Rwanda ku bwo kuba umuryango w’impinduramatwara."
Guverinoma y’u Rwanda yanenze iki cyemezo, igaragaza ko kibogamye kandi ko gihabanye n’ukuri kw’ibibera mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC. Yashimangiye ko RDF itewe ishema no gukomeza kurinda umutekano w’igihugu.

Rutendo yagaragaje ko Abanyafurika bakwiye gushimira u Rwanda ko ruyoboye impinduramatwara muri Afurika
