
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, cyitezwemo imisifurire mishya yiganjemo ibihano by’amakosa yo gutinza umukino.
Harabura amezi atageze kuri ane, imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi igatangira kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026.
Ni irushanwa rizaba ririmo amabwiriza mashya agenga imisifurire, yiyongera ku yari asanzweho ndetse n’ikoranabuhanga rimaze kwiganza cyane mu marushanwa akomeye y’umupira w’amaguru.
Mu mabwiriza mashya harimo ko umukinnyi uzajya usimbuzwa, azajya aba afite amasegonda 10 yo gusohoka mu kibuga, yayarenza mugenzi we ugiye kumusimbura agahita ategereza umunota umwe.
Umukinnyi uzajya uvunikira mu mukino hagati agasaba ko abaganga baza kumwitaho ari mu kibuga, azajya ahita asohoka mu gihe cy’umunota umwe ajye kuvurirwa hanze. Iri tegeko rishobora kwirengagizwa n’umusifuzi hagendewe ku bufasha umukinnyi akeneye guhabwa.
Umusifuzi nazajya yitegereza agasanga umukinnyi ari gutinza iminota mu gihe cyo kurengura cyangwa gutera umupira imbere, azajya atangira kubara amasegonda atanu amanuka.
Ayo masegonda narangira umukinnyi atarasubiza umupira mu kibuga, umusifuzi azajya atanga uburenganzira umupira urengurwe n’indi kipe, naho nibiba ari ugutinda gutera umupira imbere, hatangwe koruneri ku ikipe bihanganye.
Kuri iyi nshuro kandi ikoranabuhanga ry’amashusho [Video Assistance Referee- VAR] rizajya rikoreshwa mu kureba ikarita ya kabiri y’umuhondo bitandukanye n’uko ryarebaga umutuku gusa.
Iri koranabuhanga rizajya ryifashishwa harebwa uwarengeje umupira mu gihe cyo gutera koruneri, yemezwe cyangwa ikurweho hakurikijwe uko umusifuzi yabibonye.
Igikombe cy’Isi cya 2026 giheruka gutwara na Argentine mu 2022, ku nshuro ya mbere kizahatanirwa n’ibihugu 48, bitandukanye n’uko cyari gisanzwe gihatanirwa n’ibihugu 32.

Mu Gikombe cy'Isi cya 2026 hazaba harimo amabwiriza mashya y'imisifurire

Hasigaye igihe gito ibihugu bikomeye mu mupira w'amaguru bigahatanira Igikombe cy'Isi cya 2026
