
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihe kigeze ngo igihugu cye cyongere intwaro kirimbuzi kibitse mu rwego rwo kwitegura gukumira uwagerageza kugihungabanyiriza umutekano no guhungabanya uw’inshuti z’abaturanyi.
Ku wa 2 Werurwe 2026, ubwo Macron yasuraga ikigo cya gisirikare kiri ku kirwa cya Longue kibamo ubwato burwanira munsi y’amazi burasa misile zihambaye, yagaragaje ko ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bidakwiye gukomeza guhanga amaso uburinzi bw’ibindi bihugu.
Yagize ati "Icyo nshaka kurusha ibindi, nk’uko mukwiye kubyumva, ni uko Abanyaburayi bashyira mu biganza byabo ahazaza habo."
U Bufaransa bufite intwaro za kirimbuzi ziri munsi ya 300, bukaba igihugu cyonyine muri EU kizitunze. Kuva mu 1992 ntibwigeze bwongera izo ntwaro, icyakoze Macron yatangaje ko ibyo bigiye guhinduka kubera ko Isi iri gukomeza kuba mbi.
Ati "Nafashe icyemezo cyo kongera umubare w’intwaro kirimbuzi mu bubiko bwacu…Inshingano zanjye ni ugukora ibishoboka kugira ngo ubwirinzi bwacu buzagumane imbaraga zizewe zo gusenya mu gihe kizaza."
Perezida Macron yagaragaje ko mu gihe u Bufaransa bwaba bufite intwaro kirimbuzi zihagije, "nta gihugu cyazirinda, uko cyaba gikomeye kose, kandi nta gihugu, uko cyaba kinini kose, cyarokoka ingaruka zazo.”
U Bufaransa bwafashe iki cyemezo nyuma y’aho muri Gashyantare 2026 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisabye ibihugu by’inshuti gushyira imbaraga mu kubaka igisirikare cyabyo, kugira ngo bizashobore kwirwanaho mu gihe kizaza, aho gukomeza kwiringira ubufasha.
Amerika yatanze ubu butumwa mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagowe no guhagarika intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, n’ubu ikomeje gupfiramo abantu benshi biganjemo abasivili no gusenya ibikorwaremezo.
Ibihugu by’i Burayi bifite impungenge ko mu gihe u Burusiya bwaba bumaze gusenya ubutegetsi bwa Ukraine, bushobora kubyadukira, bitewe n’uko byahaye Kyiv ubufasha bwinshi burimo intwaro, bikanabufatira ibihano by’ubukungu, bukaba bunabishinja gushaka kubuhungabanya.
Macron atanze integuza mu gihe kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, Amerika na Israel biri mu ntambara ikomeye na Iran, iri gukoreshwamo misile zangiza byinshi, drones z’ubwiyahuzi nka Shahed, ubwato bwa rutura n’indege ziboneka gake nka B-2 Stealth Bombers n’ibindi.

U Bufaransa bwahagaritse kongera umubare w'intwaro kirimbuzi mu 1992

Perezida Macron yatangaje ko igihe kigeze ngo u Bufaransa bwongere izi ntwaro zidakumirwa

Macron yagaragaje ko muri iki gihe nta kujenjeka kuko Isi yamaze guhindura isura
