Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

MIGEPROF yasabye abanyamadini gukemura ibibazo byo mu miryango biri mu bayoboke babo

EMMY 0

 


Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yasabye abanyamadini gukoresha imbaraga bafite mu gukemura ibibazo bikigaragara mu miryango irimo n’iyo bayoboye.


Ibi byavuzwe ku wa 3 Werurwe 2026 mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’impuzamatorero ya Alliance Evangelique au Rwanda (AER), ihuriza hamwe amatorero n’imiryango ya gikirisitu igera kuri 90.


Iyi nama yagarukaga ku ruhare rw’amatorero mu kubaka umuryango ndetse no guteza imbere umugore hagamijwe kubaka umuryango mwiza n’iterambere ryawo.


Umuyobozi Mukuru wa AER, Gatabazi Alfred, yavuze ko bateguye iyi nama mu rwego rwo guha agaciro bagore cyane cyane abo mu itorero kuko baje gusanga ari abantu b’agaciro ku itorero.


Ati “Na Bibiliya irabitubwira ko umugabo n’umugore ari bamwe, kandi umugore ni umubyeyi, akaba mutima w’urugo kandi mu itorero dufite abana, mu itorero dufitemo abagabo, twari dukeneye ubwo bwuzuzanye mu itorero kuko itorero ni umuryango.”


Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko abanyamadini ari abantu bakomeye bakwiye gukoresha imbaraga bafite bagakemura ibibazo bikiri mu miryango nk’ababyeyi batuzuza inshingano, amakimbirane y’imiryango n’ibindi.


Ati “Abanyamadini ni abantu bafite ubushobozi bwo kugera ku bantu benshi kandi ibyo bababwiye bakabyumva. Rero bakwiye gufatirana ayo mahirwe bakigisha imiryango bagakemura ibibazo tukibona mu miryango kandi abayigize ari abantu bakunda kujya gusenga, bakabikemura tugakomeza kubaka umuryango mwiza.”


Iyi nama yari yitabiriwe n’abagore bagera kuri 120 bahagarariye imiryango n’amatorero basengeramo ndetse biyemeje gukomeza guhugura bagenzi babo hagamijwe kubaka umuryango mwiza ubereye u Rwanda.


Businge Annet uhagarariye abagore basengera muri itorero Assemblee de Dieu yavuze ko batahanye umukoro wo kuganiriza imiryango ikibutswa inshingano zayo, ndetse n’akamaro kubaho mu bwumvikane n’amahoro nk’abashakanye.


Ati “Dusanzwe tubikora ariko tugiye kurushaho kubinoza ndetse tugere no miryango idasengera iwacu tujye mu midugudu, mu tugoroba tw’ababyeyi mu nteko rusange n’ahandi ku buryo duhugura abantu benshi tukabafasha gukemura ibibazo bafitanye, ababyeyi tukabibutsa inshingano zabo zo kwita ku bana kandi ko bose yaba umugore n’umugabo bibareba.”


AER igaragaza ko igiye kujya itegura amahugurwa yihariye y’imiryango agamije kubaka umuryango, gukemura ibibazo biyigaragaramo ndetse abahuguwe bagafasha mu guhugura abandi.


Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko insengero n’amadini byose byiharira miliyoni 12,2 by’abayoboke hafi umubare w’abaturage b’igihugu bose.


Ibi bigaragaza uburyo Abanyarwanda bakunda amadini no gusenga ku kigero cyo hejuru n’agaciro baha amadini n’amatorero basengeramo.


Abanyamadini biyemeje guhugura abayoboke babo ku bijyanye n'umuryango ndetse no kurwanya amakimbirane


AER yateguye iyi nama y'abayobozi b'amatorero igamije kurebera hamwe uko bateza imbere umugore yaba mu muryango no mu itorero


Umuyobozi Mukuru wa AER, Gatabazi Alfred, yavuze ko umugore ari umuryango kandi umuryango ari ryo torero, bityo akwiye kwitabwaho



Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abanyamadini gukoresha imbaraga bafite bagakemura ibibazo biri mu bayoboke babo


Abanyamadini basabwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu miryango y'abayoboke bayo

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.