Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Sena ya Amerika yasabye ingabo za RDC guhagarika ibitero, igasubira ku meza y’ibiganiro

EMMY 0

 


Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) guhagarika kugaba ibitero ku birindiro by’ihuriro AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.


Ubu butumwa bwatanzwe na Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, Jim Risch.


Senateri Risch yatangaje ko amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington D.C bibifashijwemo na Amerika, yubahirijwe, yaba inzira igana ku mahoro arambye n’iterambere ry’akarere.


Yagaragaje ko mu gihe ihuriro AFC/M23 risabwa guhagarika kwagura ibirindiro mu burasirazuba bwa RDC, FARDC na yo igomba guhagarika gushaka igisubizo cya gisirikare kugira ngo Leta ya RDC ikorane n’abafatanyabikorwa.


Ati “Na none, Leta ya RDC na FARDC bigomba guhagarika gukomeza gushakira igisubizo cya gisirikare mu burasirazuba bwa RDC, bikubahiriza agahenge, bigakorana n’abafatanyabikorwa barimo Amerika kugira ngo byubake igisubizo kirambye cy’umutekano wo mu burasirazuba bw’igihugu.”


Senateri Risch yashimangiye ko kubahiriza amasezerano ya Washington ari bwo buryo bwonyine bwabonekamo igisubizo kirambye cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, asaba impande zihanganye gusubira mu biganiro by’amahoro.


Nubwo i Doha muri Qatar hasinyiwe amasezerano y’agahenge, Leta ya RDC na AFC/M23 bikemeranya gushyiraho urwego ruzagenzura iyubahirizwa ryako, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo, abacanshuro na FDLR bikomeje kugaba ibitero.


AFC/M23 yagaragaje ko bibabaje kuba abahuza bakomeza guceceka mu gihe Leta ya RDC irenga ku gahenge, ariko abarwanyi bayo bakwirwanaho, amatangazo abamagana agacicikana; ibishimangira ko harimo kubogamira ku ruhande rumwe no kwirengagiza ukuri.


Ku wa 2 Werurwe 2026, AFC/M23 yatangaje ko mu gihe abahuza bakomeje guceceka, izafata inshingano yo kwirwanaho no kurinda abasivili bakomeje kugabwaho ibitero muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.


Senateri Jim Risch yasabye Leta ya RDC na FARDC kubahiriza agahenge


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.