Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Macky Sall wayoboye Sénégal mu bazahatanira kuyobora Loni

EMMY 0


Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal yamaze gutanga kandidatire ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, nyuma y’uko António Guterres uyiyoboye manda ye izarangira ku wa 31 Ukuboza 2026.


Ibyo bibaye nyuma y’uko ku wa 2 Werurwe 2026 u Burundi bwamenyesheje Loni ko bushyigikiye kandidatire ya Macky Sall.


Ubusanzwe guhatanira kuyobora Loni bisaba ko ubishaka ashyigikirwa nibura n’igihugu kimwe mu 193 bigize Loni.


Gusa ibihugu bishobora no kwishyira hamwe bigashyigikira umukandida umwe mu rwego rwo guhuza imbaraga, ndetse kuba Macky Sall yaratanzwe n’u Burundi kuri ubu buyoboye Afurika yunze Ubumwe bimwongerera amahirwe yo gushyigikirwa n’umugabane wose ku buryo hatatangwa abandi bakandida nyafurika.


Iyo ibihugu bimaze gushyigikira abakandida, kandidatire zabo zibanza gusuzumwa n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kakabanza gukora amatora y’ibanze.


Aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 harimo bitanu bihoraho, kemeza umukandida ari uko atowe n’ibihugu nibura icyenda kandi muri bya bihugu bihoraho bikaba nta na kimwe kitamutoye kuko iyo kirimo umukandida adashobora gukomeza.


Nyuma y’aho abakandida bemejwe n’ako kanama, batangira kwiyamamaza nyuma bakazahatana mu Nteko Rusange ya Loni, ugize amajwi menshi akaba Umunyamabanga Mukuru wa Loni.


Macky Sall yayoboye Sénégal kuva mu 2012 kugeza mu 2024.


Agiye guhatana n’abakandida bakomeye barimo Umunya-Argentine Rafael Grossi uyobora Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Chile, Michelle Bachelet, ushyigikiwe n’Igihugu cye, Brésil na Mexique.


Macky Sall avuga ko afite inararibonye rihagije mu bya dipolomasi no kuyobora, kandi ko yiteguye gufasha Loni mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo bikomeye birimo intambara, iby’ubukungu n’imihindagurikire y’ikirere.


Bamwe mu bamushyigikiye bavuga ko Afurika ikwiye amahirwe yo kongera kuyobora uyu muryango ikaba yahabwa umwanya uhoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano mu gihe hari n’abavuga ko igihe kigeze ngo uyoborwe n’umugore bwa mbere.


Ingengabihe y’ibikorwa byo guhatanira kuyobora Loni igaragaza ko kuva ku itariki 20 Mata 2026, abakandida bazaba batanzwe n’ibihugu bazatangira ibiganiro ku mugaragaro, bagaragaze imigambi yabo ku bihugu binyamuryango.


Nyuma nibwo hazakurikiraho amatora y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano.


Nyuma, abo bakandida bazakoresha amezi akurikiraho mu nzira zinyuranye zo kwiyamamaza, basobanura imigabo n’imigambi yabo mu buryo bwimbitse.


Ni mu gihe amatora azaba mu mpera za 2026 ku itariki itaratagazwa kuko ku itariki ya 1 Mutarama 2027 ari bwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni mushya azatangira inshingano.


Manda y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ni imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe mu gihe uyiyoboye yongeye kugirirwa icyizere, ari nako byagenze kuri Guterres kuko yatowe bwa mbere mu 2016 yongera gutorwa mu 2021.


Macky Sall wabaye Perezida wa Sénégal ari mu bazahatanira kuyobora Loni


Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.