Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Nyanza: Babiri batawe muri yombi bakekwaho urupfu rw’umugore bari basangiye inzoga

EMMY 0

 


Abagabo babiri bo mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi, bakekwaho kuniga umugore bakamwica.


Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Werurwe 2026.


Uyu mugore wari mu kigero cy’imyaka 40, bivugwa ko yishwe anizwe, hagakekwa aba bagabo babiri cyane ko bari biriwe basangira inzoga.


Amakuru avuga ko uyu mugore yagaragaye yapfuye afite amaraso ku munwa no mu mazuru yegeranye n’icupa ry’inzoga.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko amakuru y’uru rupfu akimara kumenyekana, Polisi n’Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), bahise bagera aho icyaha cyabereye.


Ati “Iperereza ryahise ritangira, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyanza, ndetse abagabo babiri bakekwa kugira uruhare muri urwo rupfu bafashwe, bajyanwa gufungirwa kuri polisi sitasiyo ya Busasamana, aho ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.’’


CIP Kamanzi yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anasaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bibangamira ituze ry’abandi birimo n’ibyateza urupfu.


Itegeko N⁰ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rihana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yayo 170? Ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo kwica ahanishwa igifungo cya burundu, ibisobanuye ko aba bakekwa n’ibahamwa nacyo ari ko bizabagendera.


Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.