Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Rwamagana: Abagore bumvise nabi uburinganire bagatsikamira abagabo babo bakebuwe

EMMY 0


 Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko hakigaragara abagore bumvise nabi uburinganire, ku buryo babukoresha mu gutsikamira abagabo babo.


Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko hari abagore bumvise nabi uburinganire, abasaba kuzuzanya n’abo bashakanye kuko buri wese afite icyo ashoboye.


Yavuze ko iyo babamenye babakebura kuko uburinganire n’ubwuzuzanye bikwiriye kujyanirana.


Ati “Buri wese afite icyo ashoboye kurusha mugenzi we ariko ntigikwiye kuba impamvu y’amakimbirane, ahubwo bikwiriye kuba impamvu yo kuzuzanya. Umwe agaca ibumoso undo agaca iburyo bagahuriza ku kubaka urugo rwiza.’’


Ibyatangajwe na Meya Mbonyumuvunyi binemezwa na bamwe mu bagore bo muri aka karere, ndetse bagakebura bagenzi babo bafite iyi myitwarire.


Mbasabyimana Donatha yavuze ko hari abagore bakoresha nabi ihame ry’uburinganire, bakumva ko niba umugabo ajya mu kabari agasinda nawe yakajyamo agataha igihe ashakiye.


Ati “Ubundi umugore ni umutima w’urugo ntabwo ari mutima w’akabari, hari rero ababyumvise nabi bumva ko Leta izabarengera ku buryo batsikamira abagabo, agashaka ko niba umugabo agiye mu kabari nawe bajyana bakaza gutahana, ibyo rero nibyo twaciye inaha mu kurengera umuryango.’’


Dusabe Marie Collette we yavuze ko hakiri abagore benshi bafite imyumvire y’uko ikintu cyose yapfa n’umugabo ahita ajya kumurega bakamufunga.


Ati “Barahari usanga bakora amakosa aho kumvikana n’abo bashakanye akumva ko umugabo namubwira nabi ari buhite ajya kumurega noneho ubuyobozi bumwihanangirize.’’


Musaniwabo Josiane utuye mu Mudugudu wa Kabacuzi mu Kagari ka Ntunga, yavuze ko abagabo benshi basigaye batega amatwi abagore ku buryo nabo bagira uruhare mu iterambere ry’umuryango.


Ati “Gusa haracyari abakoresha nabi ubwo buringanire, dufite abagore bajya mu tubari bagasinda bakibagirwa ingo zabo, bagasuzugura abagabo babo, dufite abagore bakorera amafaranga aho kuyakoresha mu byubaka umuryango bagategereza ko ay’umugabo ari yo akwiriye gukoreshwa gusa, ubu nabaha ubutumwa ko babireka bakubaha abagabo babo kuko nibwo babasha kugera ku iterambere.’’



Abagore b'i Rwamagana bakebuye bagenzi babo bumvise nabi uburinganire


Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore, bamwe bahawe ibiryamirwa


Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yakebuye abakoresha nabi uburinganire

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.