
Police WFC yegukanye Igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma yo gutsinda Rayon Sports penaliti 5-4 ubwo amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa ku Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2026.
Iki gikombe gikinwa n’ikipe ya mbere n’iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona y’Abagore, ndetse kuri iyi nshuro Rayon Sports na Police WFC zinganya amanota ariko zigatandukanywa n’ibitego zizigamye.
Umukino wahuje amakipe yombi kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze witabiriwe n’abarimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien n’abayobozi ba FERWAFA barimo Perezida wayo, Shema Fabrice.
Mu minota 10 ya mbere, Rayon Sports yasatiraga ariko Police FC ni yo yabonye uburyo bukomeye, umupira uteretse watewe na Uzayisenga Lydia ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Ndakimana Angéline.
Police WFC yabonye kandi uburyo bw’umupira wazamukanywe na Bizimana Rukiya, awuhinduye mu izamu Uwimana Aniella awutera ku ruhande.
Rayon Sports yashoboraga gufungura amazamu ku buryo yabonye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma y’ikosa ryakorewe Nahimana Nasra, Niyonshuti Emelance atera umupira hejuru y’izamu.
Bizimana Rukiya yananiwe kuroba umunyezamu Ndakimana Angéline mbere y’uko Uwase Mireille atera ishoti ryagiye ku ruhande, mu buryo bubiri Police FC yabonye mu minota ya 60.
Umunyezamu Mutuyimana Elizabeth yatabaye Police FC mu minota y’inyongera ubwo yakuragamo umupira watewe na Uwase Umwari Dudja, akawushyira muri koruneri.
Kunganya ubusa ku busa mu minota 90 yakinwe, byatumye umukino ukomereza muri penaliti, Police WFC yegukana igikombe itsinze 5-4.
Ukwikunda Jeannette wateye penaliti ya nyuma ya Rayon Sports, yayishyize ku ruhande mbere y’uko Niyubahwe Amina wa Police WFC yinjiza neza penaliti yahaye ikipe ye igikombe.
Abakinnyi ba Rayon Sports bari bateye penaliti zabanje ni Ishimwe Régine, Gikundiro Scholastique, Umwari Uwase Dudja na Odette Nguema. Ni mu gihe aba Police FC ari Igirima Rehema Nicole, Nikuze Angélique, Uwimana Aniella na Uzayisenga Lydia.
Mbere y’uyu mukino habaye uw’abatarengeje imyaka 20 mu bakobwa warangiye ATEFOP inganyije na Nemba TSS ubusa ku busa.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko ari inshingano z’iri Shyirahamwe guteza imbere umupira w’amaguru muri rusange, ariko abari n’abategarugori bakagira umwihariko.
Ati “Ni umunsi mpuzamahanga ubaho ku rwego rw’Isi, cyane cyane n’insanganyamatsiko yacu igira iti ‘Umugore ni uw’agaciro’, bigaragaza agaciro k’umugore ariko uhereye ku mwana w’umukobwa.”
Yongeyeho ati “Uko imyaka igenda iza, ubona abana bato bashaka gukina umupira, uyu munsi byari ukugaragaza agaciro tubaha. Musanze ifite abaturage benshi ariko haracyari imbogamizi z’uko abakobwa batitabira imikino. Buri mwaka tuzajya tugira akarere kihariye tujyamo.”
Ni ku nshuro ya gatatu hakinirwaga iki gikombe gitegurwa na FERWAFA. Rayon Sports ni yo yari yatwaye icya 2025 ubwo yatsindaga Indahangarwa WFC ibitego 2-0.

Umukino wo guhatanira Igikombe cy'Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore gitegurwa na FERWAFA wabereye kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru

Abayobozi basuhuza abakinnyi n'abasifuzi mbere y'umukino

Meya w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien (hagati) na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice (ibumoso) bari mu bitabiriye uyu mukino

Abakinnyi ba Rayon Sports WFC babanje mu kibuga

Abakinnyi ba Police WFC bifotoza mbere yo gutangira umukino

Iminota 90 yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry'indi

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Police WFC nyuma yo gutsinda umukino kuri penaliti

Police WFC yegukanye Igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku nshuro ya mbere

