Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

U Budage: Umufana yacomoye VAR ikipe ye igiye guterwa penaliti

EMMY 0


Umufana wari wambaye ‘masque’ imupfuka mu maso, yacomoye umugozi w’inyakiramashusho yifashishwa mu misifurire (VAR) mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Budage ubwo ikipe ye yari igiye guterwa penaliti.


Byabaye ku mpera z’igice cya mbere ubwo Ikipe ya Preussen Munster yatsindirwaga mu rugo na Hertha Berlin ibitego 2-1 ku Cyumweru.


Abasifuzi bakoresha VAR basabye umusifuzi wo mu kibuga Felix Bickel kujya kureba ku nyakiramashusho iri iruhande rw’ikibuga niba ashobora gutanga penaliti, ariko ahagaze asanga yazimye.


Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikipe ya Preussen Munster rigira riti “Umufana wari wambaye ‘masque’ yinjiye mu kibuga acomora kimwe mu bikoresho byifashishwa.”


Mu gihe Bickel atabashaga kureba amashusho ngo agire icyo akora, icyemezo cyafashwe n’umusifuzi wakoreshaga VAR ari i Cologne, Katrin Rafalski yemeza ikosa ndetse Bickel atanga penaliti yatsinzwe na Fabian Reese w’Ikipe ya Hertha Berlin.


Ikipe ya Preussen Munster yongeyeho ko igiye gukomeza gushaka uwacomoye inyakiramashusho ya VAR ndetse azagezwa imbere y’ubutabera.


Yakomeje igira iti “Ingamba zihuse zafashwe kugira ngo twirinde ko igikorwa nk’iki cyakongera kuba mu gihe kiri imbere. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko byari igikorwa cyateguwe kuko hari icyapa cyagaragajwe mu gice cy’abafana bacu nyuma y’ibyo byabaye.”


Itangazamakuru ryo mu Budage rivuga ko icyo cyapa cyari cyanditseho amagambo agira ati “Kurura umugozi ucomeka VAR”.


Umusifuzi Felix Bickel yagiye kuri VAR asanga yazimye


Abasifuzi ba VAR bari i Cologne, babwiye Felix Bickel ko habayeho ikosa atanga penaliti


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.