Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

RIB yatanze gasopo ya nyuma ku banyamakuru ba siporo bandagazanya

EMMY 0

 


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwihanangiriza abanyamakuru ba siporo bandagazanya, bibutswa ko ari ubwa nyuma bihanangirijwe ko ubutaha bazajya bahamagazwa bagakurikiranwa.


Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru .


Ati “Bantu rero mukora ibiganiro bya siporo, mureke guhanganisha abantu, mureke abantu baryoherwe na siporo. Mwe mukora ibiganiro bya siporo, mureke amatiku, guhanganisha abafana, gukurura umwiryane ndetse no gutangaza ibihuha.”


Dr. Murangira yifashishije urugero rw’ihangana riherutse kugonganisha abanyamakuru Rugaju Reagan wa RBA na Lorenzo Musangamfura wa SK FM, ahamya ko bakabaye barigiye kuri bakuru babo bari baherutse kwihanizwa.


Ati “Ubwo abo mbwira barumva; ba Lorenzo Musangamfura na Reagan Rugaju, buriya ntacyo mwigiye kuri bakuru banyu? Nta somo mubona? Murangwe n’ubupfura nk’uko amazina yanyu ari kuvuga. Muvuge urubuga rw’imikino, muryohereze abantu, mureke guhanganisha abafana.”


Dr. Murangira yibukije abanyamakuru ba siporo ko mikoro baba bavugiraho zifite agaciro gakomeye bityo bakwiye kujya bitondera ibyo bazivugiraho.


Ati “Muzi agaciro ka mikoro? N’undi wese ukoresha imbuga nkoranyambaga ufata mikoro, muzi agaciro n’uburemere bwayo? Niba ufite abantu 3000 bagukurikira, iyo ufashe mikoro uvuga, ubwo uba ukoresha inama abantu 3000. Noneho hari n’abagejeje kuri miliyoni. Si byo? Iyo ufashe mikoro uvuga, uba ukoresha inama abantu 1.000.000. Icyo mujye mucyibuka.”


Asoza yibukije abanyamakuru ba siporo ko iyi ari gasopo ya nyuma, ahamya ko ubutaha bazajya bahamagazwa bagiye kwitaba aho kuburirwa.


Ati “Icyo nababwira ntawe tuzongera kwihanangiriza, ubu ni ubwa mbere n’ubwa nyuma, tuzajya tugutumiza witabe ubundi ukurikiranwe.”


Ku wa 27 Gashyantare, Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwatangaje ko Lorenzo Musangamfura na Ndayishimiye Reagan bahisemo inzira y’ibiganiro, ubwumvikane n’ubuhuza mu gukemura amakimbirane bagiranye mu bihe bitambutse akagaragara no mu ruhame.


RIB yatanze gasopo ya nyuma ku banyamakuru ba siporo

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.