
Inzego zifite aho zihurira n’uburezi mu Karere ka Ruhango zirahamya ko gahunda yo gufatira ifunguro ishuri izwi nka ‘school feeding’ yafashije abana bose by’umwihariko abo mu miryango itishoboye kuko ituma biga batuje.
Gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri yatangiye mu 2020, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi, binyuze mu gukuraho imbogamizi abana bagiraga nko gukora ingendo bagiye kurya mu rugo, ndetse hakaba n’abareka kwiga, batinya inzara bagirira ku ishuri.
Mu gukuraho icyo kibazo, leta yashyizeho iyo gahunda ndetse inasaba ababyeyi umusanzu wabo, ibyafashije cyane abana benshi mu myigire ihamye.
Irakoze Teta Rarissa, wiga mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye muri GS Ruhango ADEPR, avuga gufatira ifunguro ku ishuri byarinze abana cyane ab’abakobwa ibishuko byatuma banaterwa inda imburagihe.
Ati ‘‘Ubundi birazwi, ntacyo inzara itagukoresha. Ariko iyo dufite ifunguro ku ishuri, wiga utuje, n’iyo mu rugo waba wahavuye nta kintu ufashe, uzana ibyiringiro byo kuza kurya utavunitse, bityo ukigana umutima utuje.’’
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruhango ADEPR, Musabyemariya Immaculee, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda iri mu zafashije abatishobooye baba abana n’ababyeyi, ku buryo bafite n’abana 12 bari barataye ishuri barigarutsemo
Ati ‘‘Ibi byatumye n’abari baravuye mu ishuri baturuka mu miryango itishoboye barigarukamo, by’umwihariko hano tugira abana duha ifunguro rya Saa Sita, tukanababikira ibya nimugoroba, bari butahe bariye, kuko tuba tuzi neza ko nibataha batari bubone icyo barya, bityo bigatuma bataha baguwe neza, n’ejo bakagaruka bakomeye.’’
N’ababyeyi bamaze kumenya agaciro k’iyi gahunda ndetse bahwitura abandi bakiyitsetamo ibirenge kuyitabira, kuko ntako leta itagize.
Umwe muri bo witwa Kaboneye Jean Paul ati ‘‘Ababyeyi batarabyumva barakererewe cyane kuko n’uruhare rw’umubyeyi ni ruto cyane, ugereranije n’urwo leta itangira abana bacu. Tekereza nawe amafaranga 970 ku gihembwe cyose, umwana akabona ifunguro buri munsi! Ni ahantu hake biba muri Afurika. Umubyeyi utarabyitabira twamugaya.’’
Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko abarebwa n’iyi gahunda bayumvise vuba barimo n’ababyeyi, aho ubu 95% by’ababyeyi bamaze gutanga uruhare rwabo muri iki gihembwe cya Kabiri cya 2025/2026, mu gihe igihembwe cya mbere bageze ku 100% mu gutanga imisanzu.
Yakomeje avuga ko mu kurushaho gusindagiza abatishoboye muri Ruhango, hashyizweho gahunda yiswe ‘Imvunjwafaranga’, aho umubyeyi wese utabonye amafaranga, atanga icyo afite byaba inkwi zo gucana ku ishuri, umubyizi mu guhinga ibyo abana bazarya n’ibindi bihabwa agaciro mu mafaranga, ibyo avuga ko byafashije cyane mu kugera ku ntego.
Ati ‘‘Ubu ababyeyi barabyishimiye, ndetse n’aho bidashobotse ko abona amafaranga, aza gutanga umubyizi buri wese icyo ashoboye. Ntibinavuze ko umubyeyi azana umusanzu umunsi umwe, agenda azana ayo afite mu mezi menshi.’’
Kugeza ubu, umubyeyi ufite umwana wiga mu mashuri abanza atangira umwana we umusanzu ungana na 10% mu gihe mu mashuri yisumbuye Leta yishyurira buri mwana 60% ku mafaranga agenewe ifunguro, umubyeyi agatanga 40%.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu 2025 igaragaza ko u Rwanda rufite amashuri 5.041 yigamo abana 4.766.125 bangana na 35% by’abaturage bose b’igihugu, ibisobanura ko ⅓ cy’Abanyarwanda ari abanyeshuri.
Muri yo, ay’inshuke ni 4.264, abanza ni 4.108, afite icyiciro rusange cy’ayisumbuye ni 1.916, ay’ibyiciro byombi ni 981, aya Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro ni 581, mu gihe ayo ku rwego mpuzamahanga ari 120.
Kuri ubu, MINEDUC) ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, zikomeje ubukangurambaga mu gihugu bwo gusobanura iyi gahunda yo gushimangira gahunda y’ifunguro ku ishuri kuri buri mwana.
Bizasozwa no kwizihiza Umunsi Nyafurika wo gufatira amafunguro ku ishuri uzizihirizwa mu Karere ka Rusizi tariki ya 6 Werurwe 2026.

G.S Ruhango ADEPR, ni rimwe mu mashuri afasha abatishoboye bahiga kubona ifunguro, aho hari n'abana 12 bahabwa ifunguro rya nimugoroba bagataha barifashe

Umukozi wa MINALOC ukurikirana gahunda yo kugaburira abana ku ishuri eeding, Mutumwinka Imerde (ibumoso), ubwo yasangiraga n'abana ifunguro mu Karere ka Ruhango

Ifunguro ry'abana ku ishuri riri mu byazamuye ireme ry'uburezi

Gusangira ifunguro ku ishuri byanagaragajwe nk'ubundi buryo bufasha abana kurushaho gusabana

Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, asangira n'abana kuri G.S Ruhango ADEPR ifunguro rya Saa Sita
