
Inama Nkuru y’Abaganga muri Nigeria yafashe icyemezo cyo guhagarika abaganga batatu nyuma y’uko bigaragaye ko bagize uburangare mu kazi bwateje urupfu rw’umwana w’umuhungu w’amezi 21 w’umwanditsi w’ibitabo Chimamanda Ngozi Adichie.
Abagaga bahagaritswe by’agateganyo ni abari ku rwego rw’abadogiteri barimo n’umuyobozi mukuru w’ibitaro byigenga bya Euracare Hospital biherereye i Lagosa, ari nabyo uyu mwana yari arwariyemo.
Uyu mwana witwaga Nkanu Adichie Esege yapfuye ku wa 7 Mutarama 2026.
Chimamanda Ngozi yatangaje ko umwana we yapfuye biturutse ku ngano iri hejuru y’ikinya yatewe, ndetse atanga ikirego gishingiye kuri aya makosa yakozwe n’abaganga.
Mu itangazo ibitaro bya Euracare Hospital byashyize hanze byihanganishije Chimamanda Ngozi n’umugabo we, ariko bishimangira ko nta makosa abaganga babyo bakoze.
Inama Nkuru y’Abaganga muri Nigeria mu iperereza ry’ibanze yakoze, yagaragaje ko aba baganga bagize uburangare, ndetse ifata icyemezo cyo kubahagarika by’agatenyo.
Biteganyijwe ko aba baganga bagomba kwitaba akanama gashinzwe ibijyanye n’imyitwarire, ari nako gashobora kubafatira indi myanzuro.
Chimamanda Ngozi ni umwe mu banditsi beza b’ibitabo Umugabane wa Afurika wagize. Mu byo yanditse byamenyekanye cyane harimo icyo yise Americanah, Half of a Yellow Sun, Purple Hibiscus, The Thing Around Your Neck na We Should All Be Feminists.

Chimamanda Ngozi ni umwe mu banditsi b'ibitabo bakomeye ku Isi
