
Umuhanzi Selena Gomez yatangaje ko impano nziza kurusha izindi yahawe mu buzima ari iyo yahawe Taylor Swift. Ni impano Swift yitakiye anayitunganya ku giti cye ayiha Selena Gomez.
Swift waririmbye "Fate of Ophelia" yatunganyije impano ifite umwihariko ayiha inshuti ye y’akadasohoka Gomez. Cyari igihangano cy’ubugeni.
Ni impano yamuhaye ku isabukuru ye y’amavuko ubwo Gomez yari yujuje imyaka 30 muri 2022.
Gomez ati “[Swift] yatunganyije neza cyane ikiyaga [aragitaka]. Hari mu ijoro ririmo ukwezi gucanye. Mu nyenyeri, yashushanyijemo utumenyetso tw’izacu za nyazo. Ni yo mpano nziza kurusha izindi [nahawe]’’.
Kuri icyo gishushanyo, Taylor w’imyaka 36 y’amavuko nta hantu yigeze asiga hadashushanyijeho. Yongeyeho amagambo yifuriza Gomez isabukuru nziza y’imyaka 30 y’amavuko. Ni amagambo yari yadodeye ku mwenda usanzwe yandikaho izo nyuguti.
Ubwo Swift yari afite imyaka 18 y’amavuko Gomez afite 15 na bwo yamuhaye impano ikozwe mu bugeni.
Hari n’impano y’indirimbo Swift yakoze ivuga ku mubano w’aba bombi. Iyi ndirimbo, yitwa ’Family’, ntirasohoka.

Selena Gomez na Taylor Swift ni inshuti
