Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntukiri nyabagendwa

EMMY 0


Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko kubera imvura nyinshi Umuhanda wa Muhanga-Ngororero-Mukamira uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba ubu utari nyabagendwa.


Ni mu butumwa RNP yatanze kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.


Ni ubutumwa bwagiraga buti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga Ngororero-Mukamira ubu udakoreshwa.”


Polisi y’u Rwanda yagiriye abaturage inama yo “gukoresha Umuhanda Mukamira -Musanze - Kigali cyangwa Muhanga-Kigali - Musanze-Mukamira na Muhanga Rubengera-Rutsiro-Rubavu.”


Iti “Abapolisi barahari kugira ngo babayobore.”


Muri ibi bihe by’Itumba mu Rwanda haba hagwa imvura nyinshi.


Mu minsi mike ishize Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu ntangiriro za Werurwe 2026 guhera ku ya 1 - 10 Werurwe 2026, hateganyijwe imvura nyinshi, nk’uko byagenze muri Gashyantare.


Meteo Rwanda yavuze ko gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na milimetero 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice, ndetse n’ubutaka bukaba bwaramaze gusoma bitewe n’imvura imaze iminsi igwa.


Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda kandi yatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura irenze isanzwe igwa muri icyo gihe kandi ko ishobora guteza ibiza.


Meteo Rwanda yatangaje ko biteganyijwe ko mu kwezi kwa Werurwe 2026 hazagwa imvura iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi; bikazatuma ubuhehere bw’ubutaka bwiyongera.


Ibyo bizaba byiza ku buhinzi by’umwihariko mu gihembwe cy’ihinga cy’Itumba ariko bizanagira ingaruka zishobora guteza ibiza.


Itangazo rya Meteo Rwanda ryakomeje riti “Ibi bizagira ingaruka nziza ku mirimo y’ubuhinzi cyane ko turi mu ntangiro y’igihembwe cy’Itumba. Gusa muri uku kwezi kandi hateganyijwe umuyaga mwinshi ndetse n’imvura yumvikanamo inkuba bishobora guteza ibiza cyane cyane aho imvura imaze iminsi igwa ubutaka bukaba bwarasomye.”


Igaragaza ko muri Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 350 mu gice cya mbere n’icya kabiri kandi iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Werurwe muri ibyo bice bibanza.


Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntukiri nyabagendwa

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.