
Perezida Kagame yifurije abari n’abategarugori kugira umunsi mwiza wabahariwe, agaragaza ko buri munsi hishimirwa uruhare rw’ingenzi abagore bakomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda.
Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 8 Werurwe 2026. Ni ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Abari n’Abategerugori wizihizwa ku Isi hose.
Perezida Kagame yagize ati “Kudacogora, ubuhanga n’imiyoborere byanyu bikomeje gushimangira ukuri kumvikana: Igihugu gishobora gutera imbere bifatika iyo kudaheza n’uburinganire byimakajwe mu nguni zose.”
Ni ubutumwa buje bukurikira ubwo Madamu Jeannette Kagame na we yageneye abagore ku uyu munsi, aho abinyujije kuri X yabifurije umunsi mwiza, ndetse abibutsa no kutibagirwa kwita ku buzima bwabo by’umwihariko.
Yanditse ati “Kuri uyu munsi twizihiza abagore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka!”
Yongeyeho ati “Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw’abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.”
Mu ijambo yavuze mu 2024 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Perezida Kagame yashimangiye ko usibye no mu kuba iya mwamba terambere ry’Igihugu abagore bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Yagize ati “Abagabo ubwo mutureba aha turirarira gusa ariko udafite umugore umufasha akamwubaka biba ingorane. Urumva rero ni yo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo.”
Yakomeje asaba abagabo kumva ako gaciro abagore bafite mu muryango kandi bakabibubahira.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byatangiye mu 1908, ubwo abagore 15.000 bakoraga imyigaragambyo i New York muri Amerika basaba kugabanyirizwa amasaha y’akazi, guhembwa neza n’uburenganzira bwo gutora.
Hashize umwaka umwe, ishyaka Socialist Party of America ryatangaje bwa mbere umunsi wahariwe abagore muri icyo gihugu.
Igitekerezo cyo kugira uyu munsi mpuzamahanga w’abagore cyazanywe na Clara Zetkin, impirimbanyi y’Umu-Comuniste yaharaniraga uburenganzira bw’abagore.
Mu 1910 mugore wo mu Budage yatanze iki gitekerezo mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abakozi yaberaga i Copenhagen.
Igitekerezo cye cyashyigikiwe n’abagore bose 100 bo mu bihugu 17 bari bateraniye muri iyo nama.
Umunsi mpuzamahanga wa mbere w’abagore wizihijwe mu 1911 mu bihugu bya Autriche, Danemark, u Budage n’u Busuwisi mu gihe Umuryango w’Abibumbye watangiye kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abagore mu 1975.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kuri iyi nshuro, bisanzwe u Rwanda ari rwo gihugu gifite umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko aho bavuye kuri 12% mu 1996 bagera kuri 63,75% mu 2026 ndetse no mu zindi nzego zose abagore bagiye bafitemo ijambo rigaragara.

Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere ry’u Rwanda
