Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Shaddyboo yasobanuye impamvu yifashishije indirimbo ‘Ishiraniro’ akebura Bad Rama

NSHUTI KENNEDY 1

 

Shaddyboo yifashishije indirimbo ‘Ishiraniro’ ya Fashaho Phocas ariko yasubiwemo na Daddy Cassanova agenera ubutumwa Bad Rama, amwibutsa ko adakwiye gutwarwa n’ibyo abonye muri Amerika ngo akomeze ibikorwa byo gusebya no guharabika aho avuka.


Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Shaddyboo yavuze ko akibona amagambo ya Bad Rama yibajije byinshi ashaka kugira ubutumwa amugenera ariko abura amuhera cyane ko bari basanzwe ari inshuti.


Ati “Bad Rama yari asanzwe ari inshuti yanjye, rero mbonye ibyo yakoze nibajije icyo namubwira ndakibura kubera ko naburaga amagambo nabivugamo. Nyuma naje kumva iriya ndirimbo numva ihuye n’ibyo nashakaga kumubwira.”


Shaddyboo yabwiye Bad Rama ko ashatse yacisha make agasaba imbabazi niba ari n’ikibazo afite agataha agatakamba agafashwa aho kujya mu mujyo wo gusebya no guharabika igihugu cyamubyaye.


Ati “Turi ababyeyi, nibaza ko aciye bugufi agasaba imbabazi yataha niba ari n’ikibazo afite akaba yafashwa ariko bitamusabye inzira arimo. Ntabwo ntekereza ko umuntu nka Bad Rama yakabaye asebya u Rwanda rwamubyaye, rukamurera, rukamukuza ndetse uyu munsi rukaba rwaramuhaye amahirwe yose yagiye abona.”


Shaddyboo ni umwe mu bantu benshi bababajwe n’ibyo Bad Rama aherutse kwijandikamo byo gusebya Igihugu n’abayobozi b’u Rwanda, akoresheje ibinyoma byambaye ubusa, ibyo benshi bakeka ko yaba ari amaco y’inda.


Abakeka ko ibyo yakoze yabikoreshejwe n’amaco y’inda bahamya ko hari abarwanya Leta y’u Rwanda baba bifuza kubona umuntu uharabika isura y’Igihugu kabone nubwo yaba abeshya by’umwihariko bakabyina intsinzi iyo bikozwe n’umuntu uzwi.


Uyu ni umutego bikekwa ko Bad Rama yaguyemo nyuma yo kugera muri Amerika amakarita yose y’ubuzima yagombaga gukina amaze kumushirana, akisanga iyo asigaranye ari ugusebya Igihugu n’abayobozi bacyo.


Bad Rama washinze The Mane Music yimukiye muri Amerika mu 2021 ahunze inzara yavuzaga ubuhuha iwe, cyane ko urugendo rwe rwakurikiwe n’amabaruwa y’abahanzi “yafashaga” barimo Marina, Safi Madiba na Jay Polly bamusezeraga mu gihe na Queen Cha na we yayisohotsemo bidasabye ibaruwa.


Shaddyboo yingingiye Bad Rama gusubiza agatima impembero akarekera gusebya urwamubyaye


Post a Comment

1 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.